LIVE: CEP-ULK: UMUHANGO WO KWIMIKA ABAYOBOZI BASHYA URIMO GUKORWA NONAHA!

Nk’uko byari buteganijwe, kuri iki cyumweru guhera saa munani z’amanywa ni bwo umuhango wo kwimika abayobozi bashya b’umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (CEP-ULK) utangiye.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi ba ADEPR n’abandi

Uyu muhango wabereye muri kimwe mu byumba binini by’iyo Kaminuza urakomeje, korali Jehovah Jireh imaze guhumbaza Imana mu ndirimbo 2.

Jehovah Jireh iririmba

Nyuma yo guhimbaza Imana hamwe, umushumba w’Itorero rya ADEPR GASAVE aho iyi CEP Ulk ibarizwa asengeye ijambo ry’Imana tugiye kugezwaho na Ev. Michel ZIGIRINSHUTI.

Mu ijambo ry’Imana yasomye muri Yohana 12:26 nk’intego y’uyu munsi igira iti “Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi ari na ho umugaragu wanjye azaba; umuntu nankorera, Data azamuha icyubahiro”.

Ev. Michel ZIGIRINSHUTI abwiriza

Yakomeje agira asobanura amaketa y’ubutumwa bwiza, ariko yibanda ku ijambo rigira riti ’Umuntu nankorera, Data azamuha icyubahiro. Icyubahiro kiva mu gukorera Imana. ’

Nyuma y’ijambo ry’Imana, umuyobozi muri ONAP akomeje amurikira iteraniro abayobozi ba CEP-ULK bari mu byiciro 3: Masters, ULK Soir & ULK Day.

Abayobozi ba CEP-ULK mu byiciro 3 bacyuye igihe. Uhereye iburyo, Abayobozi ba CEP-ULK muri Master Program

Hakurikiyeho umuhango wo kubashyikiriza certificates zo kubashimira umuhati bagize ku murimo w’Imana. Bitewe n’uko ONAP iri muri Dept y’ubuzima bw’Itorero muri ADEPR, umuyobozi w’iyi Dept Pastor Alex ni we ugiye kuyobora umuhango wo kubashyikiriza izi certificates.

Pastor Alex ashyikiriza certificates abayobozi basyuye igihe

Hakurikiyeho umuahango wo kwimika abayobozi bashya ba CEP-ULK, ndetse hakaba hari abagarutse muri komite nshya barimo umuyobozi wa ULK-Master Program Bwana HABUHAZI Theogene.

Abayobozi bashya ba CEP-ULK (Iburyo, Bwana Theogene HABUHAZI uyoboye CEP-ULK, Master Program)

Uyu muhango uyobowe n’Umushumba w’Itorero ADEPR mu Karere ka GASABO Rev. KARURANGA.

Abayobozi bashya ba CEP-ULK basengerwa

Mu ijambo rye, Theogene HABUHAZI yagaragaje ibikorwa bya CEP-ULK. Yavuze ko uyu muryango ufite ibikorwa biteguye nk’uko itorero ADEPR rikora, birimo ivugabutumwa, guhumbaza, guhindurira abantu kuba abigishwa no kubarera... Yakomeje kandi avuga yuko CEP yabatije abizera basaga 30.

HABUHAZI Theogene, umuyobozi wa CEP-ULK Masters ageza ijambo ku bitabiriye umuhango

Hakurikiyeho ijambo ry’umuyobozi muri ADEPR ushinzwe ivugabutumwa n’ubuzima bw’Itorero (DEVE) Pastor Alex. Mu ijambo rye, yashimiye abantu bose batanze umwanya wabo bakaza kwifatanya na bagenzi babo Imana yagabiye umurimo. Yakomeje abwira abanyeshuri bose ba ULK bateraniye aho ko bagomba gufasha Abanyarwanda, cyane cyane muri ibi bihe twinjiyemo by’icyunamo bubaka imitima yabo. Nibakora batyo, Imana izabaha umugisha mu masomo yabo no mu gihugu bakoreramo umurimo wayo.

Pastor Alex ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwimika abayobozi ba CEP-ULK

Nyuma y’ijambo rya Pastor Alex, hakurikiyeho indirimbo za chorale TURANEZEREWE ya CEP-ULK Day, na Jehovah Joreh. Nyuma y’aho kakurikiyeho umwanya wo gusangira basoza gahunda.

Abitabiriye uyu muhango bafashijwe n’amagambo y’Imana, baranezerewe

Turabashimira gukurikira ivugabutumwa ryaberaga muri ULK Kigali, mukomeze kuryoherwa n’amagambo y’Imana anyura kuri website agakiza.org

Imana ibahe umugisha!