“LAUNCH YACU IDUSIGIYE ISOMO RIKOMEYE” CHORALE BETHFAGUE

Guhera ku ya 8-9/03/2014, kuri ADEPR GATENGA, umudugudu wa KARAMBO, CHORALE BETHFAGUE yakoze igitaramo cyo kumurima album yabo bise "TURAKUMBUZA ABERA IJURU". Iki gitaramo cytabiriwe ku buryo budasanzwe ndetse kikaba hari n’isomo kiyisigiye.

Mu gihe cy’iminsi igera kuri 2 iki gikorwa cyari kimaze, cyagaragaye nk’igikorwa kidasanzwe kuri buri wese wari uhari. Cyaritabiriwe cyane ku buryo bwatunguye iyi Chorale nk’uko umuyobozi wayo Eustache KARERA yabitangarije ubwo cyari kigeze ku musozo.

Abantu benshi bari bitabiriye

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Bethfague, isomo bakuye muri iki gitaramo ngo ni uko ubutaha nibongera gutegura igikorwa nk’iki bazakorera ahantu hagutse, cyangwa se bagashaka uburyo ki urusengero rwabo rwakwagurwa ku buryo buri wese azabasha kuba yakurikirana neza ibyo bazajya baba bategurye abakunzi babo bityo nabo bikaba byanabafasha kudatakaza ku buryo butunguranye andi mafranga aba ashobora kwiyongera ku ngengo y’imari iba yateganijwe cyane ko kuri ubu bitewe n’ubwinshi bw’abantu hitabajwe projecteur kugira ngo hatagira ucikanwa.

Abantu barebera kuri projecteur

Bethfage kuri stage

Bamwe mu bahanzi n’amakorali bahagaragara ku munsi wa mbere ni THACIEN TITUS na CHORALE UMUCYO yo kuri ADEPR Gasave, naho ku cyumweru ari na wo wari wo munsi wa 2 hagaragaye CHORALE RANGURURA guturuka i Gihogwe, ndetse na THEO BOSEBABIREBA.

Rangurura na yo yahimbaje Imana

Bethfague yatangiye ivugabutumwa mu w’1999, itangira igizwe n’abantu 7 bari baniganjemo urubyiruko, ariko ubu bakaba bagera kuri 57. Iyi chorale yari imaze imyaka igera kuri 15, ubu noneho nayo ibashjije kumurika DVD yayo ya 1 igizwe n’indirimbo 10.

Mu ma DVD 160 zagurishijwe, habonetsemo asaga 2,500,000 Frw. President asoza, yashimiye buri wese witabiriye, itangazamakuru, na buri wese witanze mu buryo bunyuranye kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

Kugeza ubu ku wakenera iyi DVD yayibona kuri 5,000 Frw, ku itorero iyi korali ibarizwaho. Gusa mu minsi mike ziraba ziboneka no kuri LIBRAIRIE CARITAS, KU NKURU NZIZA no kuri LIBRAIRIE YA ADEPR NYARUGENGE (Gakinjiro).

Janvier Kwizera