Kwiyoroshya ni isoko y’ubukristu nyabwo Mark Woods

Kwiyoroshya ni ikintu kitoroshye. Ese umuntu ashobora kwibwira ku giti cye ko yiyoroshya? Icyo cyaba ari ikinyoma cyambaye ubusa.Kwiyoroshya birakomera cyane ,yewe ntibyoroshye na busa. Niba ushobora kwitekereza nk’uwiyoroshya uzagumya kubyibwira ndetse rimwe na rimwe ubyirate mu bandi ariko birakomeye cyane.Gusa niba ubyirata umenye ko utiyoroshya rwose.

Nkuko tubikesha umwanditsi umwe witwa Mark Woods akaba umwe mu banditsi b’inkuru zicukumbuye mu bitangazamakuru bikomeye ku isi bya Gikristu nka The Christian Post ndetse ndetse na Christian today.Uyu mugabo asanga kwiyoroshya ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza umukristu nyawe,umukristu w’ukuri.

Nkuko abivuga Mark Woods avuga ko kwiyoroshya biba ku mutima w’ubukristu. Aha aba shaka kwerekana ko umukristu wiyoroshya riwe mukristu w’ukuri koko
Umuntu ashobora guhera aha yibaza icyo kwiyoroshya bivuga mu by’ukuri.
Pawulo yaravuze mu gitabo cy’Abefeso 4:2: ngo abantu biyoroshye rwose, bihangane bikorerane imitwaro mu rukundo rw’Imana. Bibiliya kandi mu Bafilipi 2:3 ko abantu badakwiriye gukora icyo aricyo cyose bagamije kwikunda bo ku giti cyabo ahubwo ko bakwiye kwiyoroshya bagaha bagenzi babo agaciro "Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya ivuga kuri iyi ngingo yo kwiyoroshya, kuko na Yesu Kristu yemeye kwiyoroshya akaza mu isi gupfira umwana w’umuntu kandi yari kwa se ntacyo abaye yewe agapfa urupfu rubi cyane,iryo naryo ni isomo rikomeye ry’ukwiyoroshya ku Imana yemeye kwigira umuntu ngo abari mu isi dukire kubw’ibyo.

Kwiyoroshya rero ni indangagaciro ikomeye y’umukristu. Ni urufunguzo rukomeye rugaragaza uburyo abakristu bakwiye kubana no kwisanzuraho hagati yabo nk’abana b’Imana.Ibi kandi ni ishingiro nyakuri ry’imibereho mu matorero n’amadini yacu. Ibi kandi bigaragaza mu buryo bwimbitse uburyo twumva ibyo Imana yadukoreye.

Dore bumwe mu busobanuro ukwiye kumenya ku kwiyoroshya:

1. Kwiyoroshya bivuga kutihugiraho cyangwa ngo witekerezeho cyane
2. Bivuga kandi kwibuka ko abantu ari abana b’Imana kuruta uko wabafata ukundi.
3. Bivuga kandi kwifata mu buryo dukwiye no kwigaragaza mu ishusho nyayo y’abo turi bo.
4. Kwiyoroshya bivuga kutita ku ntsinzi tumaze kugeraho mu buzima.
Mu by’ukuri dukwiye kwiyoroshya muri ubu buzima ,dore ko bumara igihe gito cyane.Dukwiye kandi kuzirikana ko tugomba gusiga izina ryiza I Musozi(aho tuba) kugirango tuzagire urwibutso rukomeye imbere y’Imana.Nkuko Woods abivuga mu nyandiko ze ,dukwiye guha umwanya ukomeye kwiyoroshya kuko nabyo ni imwe mu nzira zaturinda ibyaha bitandukanye.

Nicodeme [email protected]
.