Kwishimisha kw’abagore byabaye icyorezo kiri gusenya ingo

Mu bushakashatsi buheruka ku bijyanye n’umurimo w’ubushumba muri Amerika y’amajyaruguru, abagore b’abashumba benshi babajijwe bavuze ko:“ Ikintu cya mbere gisenya imiryango y’abo n’urushako ari ukwinjira mu murimo w’ivugabutumwa”.
Ubundi bushakahatsi bwakozwe na “Focus on the Family” abagore b’abashumba 84% babajijwe basanze babayeho mu gucika intege cyangwa barwaye umunaniro ukabije (Depression).Kuba “ Umugore w’umushumba” mu Bufaransa ntibyoroshye kimwe no mu bndi bihugu ku isi yose!

Aha ndifuza kuvuga (tutabiciye ku ruhande) urugamba abagore barwana ariko rimwe na rimwe rudahabwa agaciro: KWISHIMISHA KW’ABAGORE

Abagore bakeneye umubano wimbitse mu buryo bw’amaranga mutima, bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo bakeneye kwakira urukundo. Imibiri yabo,ibitekerezo, umutima n’ubugingo bitateguwe neza( etroitement impriqués).
Bakururwa n’ibyo bashobora kumva. Imikorere y’umubiri wabo igira ibihe bihindagurika aribyo bigena amarangamutima yabo.

Ibyo rero bituma bahura n’ingaruka zo gucibwa inyuma mugihe nta busabane bushingiye ku marangamutima y’ukuri kandi akomeye.

Umugore w’umukozi w’Imana ibipfunsi yakubiswe mugihe cyo gukora umurimo w’Imana, gutotezwa n’imibabaro ya buri gihe bishobora gutuma uhura n’icyo cyago.
Ku ruhande rw’abagore,ibyo bikunda kubaho,mu mabanga y’ibitekerezo n’umutima. Umubabaro no kuba wenyine byongera ubukana bw’icyo cyago.

Bimwe mu bimenyetso

Kugereranya umugabo we n’abandi bagabo
“Ahhhh, iyaba umugabo wanjye yari ameze nk’uriya…”

Igereranya rishingiye ku miterere y’umubiri, ubwenge, amarangamutima n’imibanire n’abandi nta mbuto nziza bibyara (nta kiza bitanga/ bizana cyangwa bigezaho ubikora). Bigabanya agaciro k’umugabo imbere y’umugore we kandi ntibitanga icyubahiro ahubwo bitanga kumva wanze (cyangwa utanyuzwe n’umugabo). Imana yaguhitiyemo mu buryo bukubereye.

Dushobora kugereranya ibyo bitekereza by’abo bagore n’uburyo abagabo bamwe na bamwe biyegurira kureba amashusho y’urukozasoni. Buhoro buhoro, urumuri mwatangiranye rukagenda ruzima ntirube rugishobora gutanga ubushyuhe bwo gushyushya umutima!

Gukora urutonde rw’imico myiza, ubushobozi, ibyiza umugabo we yihariye ni ikintu kingenzi cyo kongera guhungiza urwo rumuri. Ni ibihe bintu byiza byagukuruye kuri we mu ntangiriro/ cyangwa ni ibihe bintu wamukundiye mu ntangiriro?
2 abakorinto 10:12, Bibiliya y’Umubibyi
Matayo 5:27-28

Kureba filimi z’urukundo, Gusama ibyanditswe byitwa amazi y’ururabo rw’iroza, ku byutsa umubano n’inshuti mwahoranye kera cyangwa abo mwigeze gukundana cyangwa se kwishakira uwo muberanye mu buryo bw’ibitekerezo.

Muri iki gihe, binyujijwe mu bitangazamakuru bitandukanye, gukoresha uburyo bw’iterambere rikataje, umugore ashobora kubaho mu buryo bw’amarangamutima hanze y’urushako rwe ibyo akabigeraho yihisha inyuma y’ibitabo, inyuma y’intwari, inyuma ya mudasobwa,….Ibyo mu byukuri biragaragara nk’ibyoroshye kandi byizewe ko nta kibi kibirimo. Ibyo bishobora ku mufasha kugaraga uko atari ndetse no kugerageza guhisha icyo agendereye ndetse no gusigiriza ukuri kw’ibyo arimo.

Bigera igihe umuntu ashore kunanirwa gutandukanya ibyo bimukurura mu buryo butagaragara n’urukundo nyakuri bigenda byiyongera uku bwije n’uko bukeye mu minsi myiza n’iminsi mibi.

Kugenzura ibyo yinjije mu mutima we no mubitekerezo bye ntibyoroshye. Gukomeza kwiyegurira ibyo bintu byangiza biturutse hanze, bigeraho bikaganza umutima wo guca urubanza kuburyo kureka isoko y’ibyo biza kwanduza ibitekerezo bisigara bitagishoboka.

Ese nshobora kureba iyi filimi ndi kumwe n’abo dusengana? Ese nshobora iki kiganiro kimeze gutya ndi kumwe n’umugabo wanjye? Ese ni ngombwa gusiba numero zimwe na zimwe muri telephone?Ese ibi bitabo cyangwa izi filimi nshobora kubigura nkabizana mu rugo? Luka 6:45

Abafilipi 4:8 “ Ibisigaye bene Data,iby’ukuri byose,ibyo gukiranuka byose,ibiboneye byose,iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose,nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe aribyo mwibwira” Kumva ari uw’undi mugabo, ibyo bigashoborwa n’urupfu rw’umugabo we mu bitekerezo kandi akiri muzima
Kumva ko urushako rwari kuba rwiza iyo uba warashakanye n’undi mugabo utari uwawe, ni ikintu kigabanya ubushake bwo kwegurira urushako rwawe umubiri numutima bityo bikaba intandaro yo kutaramba kw’ingo muri iki gihe.

Gukomeza kubika ibitekerezo byamaze gufatwa bunyango, biragoye kwiyaka ibyo byose bikugerageza. Dawidi muri Zaburi 26:2 yaravuze ati: “Uwiteka, unyitegereze ungerageze, gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye”.Aha Dawidi ntavuga ibikorwa bye ahubwo aravuga ibitekerezo bye byo mubwihisho.
Abakolosayi3:5,BDS

1 Abatesalonike 4:3-5: “Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana, ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro, mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana”.

“Ubibye igitekerezo, asarura igikorwa
Ubibye igikorwa asarura akamenyero/Ingeso
Ubibye akamenyero/ingeso asarura imico
Ubibye imico asarura iherezo rye” Samuel smiles

Imana idushoboze kugumana ibitekerezo n’umutima byejejwe, n’ubwo isi yuzuyemo ibirushya no guhemukirwa, Twibukako imigambi adufitiye yuzuyemo ibyiringiro. Yeremiya 29: 11:” Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi, kugirango mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko uwiteka avuga.”

Elizabeth@agakiza.org