“Kwihana nirwo rufunguzo rw’ubwami bw’Imana naho imbabazi zikaba arirwo rugi.

Kwihana bivuga guhindura imyumvire, ugahinduka uko wari usanzwe wumva ibintu, ukababazwa n’ibyaha wakoze, ukabyicuza by’ukuri kuko byahungabanyije umubano wawe n’Imana, ukiyemeza kugorora ubusabane wari ufitanye nayo. (Zaburi 51).

Intumwa Paul yaranditswe ati :” None ndishimye, cyakora sinshimishijwe n’uko mwagize agahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo gatera kwihana kuticuzwa, nako kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.” (2 Korinto 7,9-10)

Kwihana kandi ni uguhinduka ku ntego , hagamijwe guhindukira uva mu bibi wakoraga, ibi bigakorwa mu mutuzo ku bushake nta gahato. Kubera iyo mpamvu rero mu byo usabwa gukora muri icyo gikorwa ni ukwiyoroshya maze ukareka Imana ikagufasha.

Hari inkuru bajya bavuga k’ umwami w’Ubwongereza wabayeho cyera cyane mu gihe twita” Moyen Age” uwo Mwami ngo akaba yari agiye gupfa.

Icyo gihe yahamagaye umugaragu we yari azi ko ari umukristo w’umwizerwa, maze aramubaza ati:” Jim, ko ngiye gupfa, kandi nkaba nta cyizere na gicye mfite cyo kuba najya mu ijuru, ubu nakora iki ngo nimara gupfa, nzabashe kujya mu ijuru? Mugaragu mwiza, ndagusabye mfasha menye icyo nakora ndabigusabye.

Uriya mugaragu w’umusaza kandi wari inararibonye wari uzi neza ko shebuja ari umwibone cyane, aramusubiza ati :

”Nyagasani niba ushaka gukizwa ukajya mu ijuru, biragusaba kugenda ukajya hariya mu kiraro cy’ingurube zacu, ugapfukama imbere ya cya kimeza (table) za ngurube ziriraho, ugapfukama hasi hamwe mu isogororo (icyondo) ukatura uvuga uti :” Mwami ngirira impuhwe , kuko ndi umunyabyaha!!”

Shebuja ati:” Rwose icyo cyo sinshobora kugikora. Nonese wumva nkoze nk’ibyo abavandimwe banjye n’inshuti n’imfura z’I bwami bavuga ngo iki koko?

Nyuma y’icyumweru, uwo mwami yarongeye ahamagara umugaragu we aramubaza ati : Jim, Harya ubushize wansabye gukora iki kugirango mbashe gukizwa? Umusaza aramusubiza ati:”Nyagasani birasaba rwose kujya mu kiraro cy’ingurube, ugapfukama ugasaba Imana ngo ikugirire impuhwe!!”

Umwami abwira Jim ati :” Maze iminsi mbitekerezaho, nsanga niba ariyo nzira, aho kugundira ibyubahiro, nkwiye kujyayo!! Ubu tugende ngeyo, ariko nkizwe nzigire mu ijuru”.

Ubwo bari mu nzira bajyayo, Jim yabwiye umwami ati:” Nyagasani, ubu icya ngombwa si uko tujyayo mu kiraro, igikuru ni uko mu mutima wawe byajemo, ukaba wamaze kubyemera mu bitekerezo byawe!! Imana irakubabarira kuko izi ko wemeye kwicisha bugufi kugirango usabe imbabazi”.

Benedata, tugomba guhora twiteguye. Nubwo abantu bagira ibitekerezo bitandukanye no gukizwa. Bamwe usanga batekereza gusa ku ntebe ya Penetensiya. Nyuma yabyo nyamara ariko si bibi ubwabyo si bibi guhora ujya mu ntebe ya Penetensiya.

Umuhanga umwe mu mitekerereze (psychologue) w’ahitwa Beverly Hillo muri Carifornia, yaje kuvuga ati:

- Ibintu abantu benshi bacyeneye ni uburambe mu ntebe ya Penetensiya y’idini ryabo”. Kwihana bishobora kuba imwe mu burambe bw’agatangaza mushobora kugira.

Kwihana ni itara rimurikira Umwuka wawe, rikohereza ibishashi byaryo mu bwiza bw’iteka ryose, Imana ikaza ikaba ariyo iyoboraicyo gikorwa. Iyo imitima yacu yicishije bugufi imbere y’Imana igata kure ibyaha byawe, uwo mwanya Imana iraza ikayobora ubwenge bwawe, ikakujyana ku rundi rwego rugana mu gusabana n’ijuru no kurushaho kuzuza ibisabwa umuturage w’ijuru.

Kugira ngo ubashe gutumbagira bisaba ko ubanza ukiyoroshya, ugaca bugufi. Umwana w’umuntu yatangiye kugira ibibazo iyo ubushake bwe buhabanye n’ubw’Imana.

Ibyo rero bituma yibohora ingoyi zari zimuboshyeiyo yishyize mu bwishingizi bw’Imana, iyo arambaraye hasi akavuga yicishije bigufi agira ati:” Mwami ngirira impuhwe kuko ndi umunyabyaha”. Ibyari uguhomba ibyo yakundaga kuri uwo muntu bihinduka inyungu ku Mana.

Abavuzi b’indwara zo mu mutwe (psychiatres) bemeza ko mu kwihana habamo imbaraga ihambaye ikiza, igatura imitwaro yari iremereye umutwe!! Benshi muri bo bagira bati:” Iyo wihambuye ibyari byuzuye umutwe wawe, ukabyatura bikakuvamo,uraruhuka mu mutwe”.

Ibyo kandi n’abarwayi ubwabo nabo batanze ubu buhamya nabo barabyemeza ko baruhutse mu mutwe ubwo babyaturaga!! Uko ubu buvuzi bwo mu mutwe bukora, ni ukuzana umurwayi, bakamusaba gutuza, ubundi bakamwizeza ko nashyira hanze ibyari bimwuzuyemo, aruhuka mu mutwe akagubwa neza!!

Kwiyambura akuzuye umutima, bizamura ibitekerezo bihambaye bigatuma bigatuma uriya muntu yumva ko agaruye agaciro yari yaratakaje. Nyamara kwihana kwa Bibiriya, birenze kure ibyo bitangazwa n’abaganga ndetse n’abarwayi.

Mu by’ukuri, abavuzi bo mu mutwe n’ihungabana bashobora rwose kuvumbura uburwayi bw’umurwayi wahungabanye, bakanamusaba kubivuga, agakira, ariko ibyo birangirira aho!! Ntabwo rwose bihagije gucukumbura icyateye umurwayi guhungabana “ Traumatisme”.

Bibiriya itwereka neza ko icyaha ari indwara y’umwuka kandi Kristo niwe muganga wenyine ushobora kuvura ubu burwayi. Hari ingorane, imitwaro, imyumvire n’amarangamutima yo kwishinja birenze kure ubushobozi bw’abaganga n’abavuzi b’ihungabana.

Kwihana rero akaba arirwo rufunguzo rw’ubwami bw’Imana naho imbabazi zikaba arirwo rugi!!!

Pastor Dr. BILLY GRAHAM!!