Kwicara umwanya munini byongera ibyago byo gupfa vuba

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’abaganga bo muri Australia bwagaragaje ko kumara igihe kingana n’amasaha atandatu wicaye hamwe byongera ingaruka zo gupfa kugeza kuri 40%.

Ibi bibaye mu gihe bivugwa ko kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bamara amasaha agera ku icyenda bicaye hamwe bakoresha za mudasobwa, bari mu biro, ubundi bagera mu ngo bakareba televisiyo, bakaza no kongeraho amasaha yo kuryama, ibintu bihabanye cyane n’uko umubiri w’umuntu uteye

Urubuga healthline.com ruvuga ko kubera ko iyo umuntu yicaye umwanya munini umubiri we ukorana ingufu nkeya ntubashe gucagagura ibinure, ngo bishobora gutera umuntu indwara nyinshi zirimo:

Umubyibuho ukabije: ibi ngo biterwa ahanini na bya binure umuntu aba atakoresheje ngo bigabanuke mu mubiri bigatuma umuntu abyibuha cyane ku buryo ibyo bitapfa gukizwa no gukora imyitozo ngororangingo

Indwara z’umutima: uru rubuga rukomeza ruvuga ko iyo umuntu amaze amasaha 23 mu cyumweru areba televisiyo bimwongerera ibyago bingana na 64% byo gufatwa n’indwara zikomoka ku mutima

Cancer: health.com ikomeza ivuga ko kwicara umwanya munini byongera ingaruka zo kurwara cancer zitandukanye zirimo kanseri y’umura, kanseri y’urura runini, kanseri y’ibihaha gusa aha abashakashatsi ntibagaragaza uko zifata

Mu rwego rwo kwirinda izi ndwara n’izindi tutavuze, abashakashatsi batandukanye bavuga ko mu isaha imwe umuntu akwiriye guhaguruka agafata iminota ibiri cyangwa itatu yo kwinanura cyangwa agahindura uburyo akora akazi ke, urugero niba wakoreshaga mudasobwa wicaye ukayikoresha uhagaze, niba wagendaga n’imodoka ukagenda n’amaguru.

Source: healthline.com

Liliane [email protected]