Kwibukwa n’Imana

1 Samweli 1:19-20 " Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y’Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n’umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka. Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeye abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli ati"Kuko namusabye Uwiteka."

Uyu mubyeyi Hana inkuru ze zirazwi cyane yari yarabuze umwana kandi afite umugabo, uziko umuntu ajya aburira aho abandi baburiye? Ariko ubugumba bwe ntibwamukura ku Mana ahubwo bituma asenga cyane yegera Imana kugeza aho Uwiteka yamwibutse amuha umwana w’umuhungu. Abantu benshi iyo ibibazo birambye bacika intege cyangwa bakirwanirira ariko nyamara ni gihe cyo kurushaho kwegera Imana kuko niyo izagutabara, kumarana diplome imyaka myinshi nta kazi kandi abandi bakakabona ni ikibazo ariko nuko Uwiteka yakinze kugira ngo uzamenyeko ari Imana itanga akazi atari ubwenge. Twibeshya ko iyo umugabo n’umugore bahuye babyara umwana ariko Uwiteka yamwimye Hana mbere ngo namubona azamenye ko Uwiteka ariwe utanga Urubyaro.

Hari icyo ubona wabuze kandi abandi muhuje byose bakibona ? Ndakubwira ko Imana ijya yibuka abantu bayo iyo bakomeje kuba maso, Imana yibutse ab’Isirayeli ibakura mu buretwa ariko byabaye ngombwa ko bataka, Imana yibutse Molidekayi ariko yabanjye GUSENGA, urutonde ni rurerure.

Iyo urebye abantu Imana yagiye yibuka babaga bari mu bibazo ariko kandi Imana yarabiretse bikabageraho ibishaka atari uko ibanze ahubwo haricyo yifuza kubigisha no kwigisha abandi, ndashaka kukubwirako ibyakubayeho atari impanuka ku Mana ariko utabaye maso byagutindana kandi atari ngombwa;

Impamvu zatuma Imana itinda kukwibuka;

Gutinda gusengera ikigeragezo; Abayisirayeli bamaze imyaka 430 kandi yaragombaga kuba 400 kubera gutinda kubisengera, mbese bariyakiriye, uziko habaho umuntu atinda mu buretwa nawe akaba ubwo yumva aribyo yaremewe, senyera umubi uguteza kwiheba kandi Imana ijya yibuka abantu bayo, Sigaho kurangara ngo wiyakiririre mu bigeragezo ntabwo aricyo waremewe iryo ryari ishuri none takira Imana izakwibuka kuko yumva GUSENGA.

Kutamenya impamvu uri mu kigeragezo nabyo bitinza umuntu gusohoka mu kigeragezo; Abisirayeli bayobewe impamvu bari mu butayu bituma bamaramo imyaka mirongo 40 kandi bagombaga kubuvamo nyuma y’imyaka 2 gusa, birasanzwe umunyeshuri w’umuswa arasibizwa, va mu kwitotomba bwira Imana ko isomo waryumvise uyereke nuko uzarikoresha mu biyihesha icyubahiro.

Gusenga nabi; iyi nindi mpamvu yaguheza mu kigeragezo, iyo ugisenga uvuga ngo reka nzasubizwe sha bazarebe ko njye ntari nkabo, bazabone ko mbarusha Imana,..... Menya ko Imana ikurekeye ku rutonde rw’abategereje.

Hana yageze aho ahindura isengesho aravuga ngo"Mana numpa umwana azaba mu nzu yawe iteka" Imana iravuga iti "ubwo usasabye uwo kwereka Penina ko nawe ubyara reka nkwibuke, muvandimwe ereka Imana inyungu ifite mu mushinga wawe, none se umushinga utagaragaza inyungu banki yo yawufinansa, va muri bazamenyeko ujye muri nzagukorera, nzakubaha, nzafasha abantu bawe urebe ko Imana itakwibuka ikaguha ibyo wari ubuze igihe kinini, kuko Imana ijya yibuka abantu bayo ariko natwe dusabwa kuba hafi yayo kandi uko ibishaka.

Imana ibahe umugusha.

NDACYAYISABA [email protected]org