Kwibuka imirimo Imana yakoze bimaze iki ?

Zaburi143 :5 « Nibutse iminsi ya kera ;nibwira ibyo wakoze byose :ntekereza umurimo w’intoki zawe. »

Ukwiye kwibuka urukundo Imana yagukunze ukibuka aho Imana yagukuye kuko umuntu utibuka aba ari umupfapfa. Ukwibuka n’ikintu cyiza cyane ugatekereza ibyo Imana yagukoreye kuko bituma utibagirwa Imana kandi biguha kunesha urugamba.

Uyu mugabo Dawidi yari azi gutekereza hanyuma akibuka aho Uwiteka yamukuye akamukiza intare hamwe n’amadubu yirirwaga arwana nayo akamushyira ku ngoma ikamurutisha bene nyina .Yibutse imirimo itangaza Imana yamukoreye arashima.

Kwibuka imirimo y’Imana ;kwibuka agakiza twahawe, bituma tutiyandurisha iby’isi kuko byose bizahita ariko uwumvira ijambo ry’Imana azagumaho iteka ryose. Ijambo ry’Imana ryo ntabwo rizashira kuko niryo ritubatura rikadukura mu mwijima rikatumurikira inzira. Niyo mpamvu dukwiye kwibuka aho twavuye : tugomba kwibuka ukuntu Imana yaturinze hanyuma tugashima imirimo Uwiteka yakoze.

Ijambo RY’Imana riratubwira mu buhanuzi bwa Yesaya 43 :2 « Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe ;nuca no mu migezi ,ntizagutembana ;nunyura mu muriro ntuzashya,kandi ibirimi byawo ntibizagufata. »
Ibyo wari ukwiye kubyibuka hanyuma ukazamura amaboko ugashima Imana ;ubwoko bw’abisiraheri Imana yabukuye muri Egiputa mu buretwa bwa Farawo. Nyuma, Imana yarabihanangirije ibabuza kwibagirwa iti : nimurya mugahaga ntimuzibagirwe Imana yabakuye mu gihugu cya Egiputa.Nuko rero mujye muhora mwibuka ibyo kuko byongera n’ imbaraga tugakomeza urugendo kuko Imana iba yadukoreye ibikomeye.

Ukwiye kwibuka ko hariho imbaraga zikurinda mu buzima bwawe hamwe no mu bugingo ugashima Imana. Imirimo y’amaboko y’Imana itangaje : hano Dawidi aravuga ngo ndibuka imirimo y’amaboko yawe ikantangaza kuko utabikoreye gukiranuka kwanjye ahubwo wabikoreye ubuntu n’urukundo. Nyuma arangije aravuga ngo ntabwo nzakuvaho.

Gushima kwa Dawidi kwatumye Imana ibona ko Dawidi afite umutima umeze nkuko ishaka. Natwe bene data dukwiye kwibuka imirimo itangaza Uwiteka yadukoreye hanyuma tukayitura imitima yacu kuko yatugiriye neza, Imana ishimwe cyane. Imana ibahe umugisha kandi idukomeze kwibuka imirimo itangaza idukorera ku manywa na n’ijoro.
Athanase NTEZIYAREMYE