Kwibuka 22: ADEPR Paruwasi ya Kicukiro yamuritse urukuta rwanditseho amazina y’abari abakirisito babo babazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994

Itorero rya Pentecote ryo mu Rwanda ADEPR Paruwasi ya Kicukiro, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 inzirakarengane zazize Genocide yakoreye abatutsi bamuritse urukuta rwanditseho amazina y’abari abakirisito babo babazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 bagera kuri 36 , ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nyakanga 2016.



Umuvugizi wungirije w’itorero rya Pentecote ADEPR Rev Past Tom RWAGASANA

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri urwo rusengero kuwa kane tariki ya 30 Kamena 2016, aho hibutswe by’umwihariko abari abakirisito b’iri torero 39 bishwe bazize Genocide yakorewe abatutsi , ariko amazina yabashije kumenyekana akaba ari 36, ibi bikaba byagarutsweho Rev Past Tom Rwagasana umuvugizi wungirije w’iri torero, yavuze ko imibare nyir’izina w’abishwe bahasengeraga utaramenyekana , kuri ubu bakaba bagikusanya amakuru kugirango bamenye imibare nyayo, akaba yakomeje avuga ko iyi ari gahunda itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR rwatangije mu rwego rwo gusigasira amateka y’igihugu, aho buri Paruwasi yose izagira urukuta nk’uru nguru .

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe n’abashyitsi bari bitabiriye uyu muhango, bagarutse ku gushima abanyarwanda bagize uruhare mu guhagarika Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994, bari barangajwe imbere n’ingabo za RPA ubu zahindutse RDF zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul KAGAME ubutwari zagaragaje, Banashima kandi itorero ADEPR iki gikorwa batangije cyo kwibuka dore ko ngo mu gihe cyashize bamwe mu bakirisito batiyumbaga mo iki gikorwa bumvako ari umuhango wa Gipagani.


Pastor RUZIBIZA Viateur Ushinzwe ibikorwa by’Isanamitima muri ADEPR

Ku birebana n’ubwitabire bw’abakirisito bo muri iri torero rya Kicukiro bwari buri hasi, abayobozi bose bahurije ku cyifuzo cy’uko ko umwaka utaha mu kwibuka, itorero ryagerageza kumekanisha iki gikorwa abantu bakitabira ari benshi, Pastor Ruzibiza Viateur ushinzwe isanamitima muri ADEPR Akaba yaboneyeho gutanga ubutumwa kubatitabira kwibuka agira ati “ Kugirango ushobore kunesha amateka urayambara, ukegera akaba aho ari kurusha kuyahunga, kuko iyo uyahunze uhura n’ingorane udashobora kuvamo, ikindi ushobora kugwa mu cyaha gishobora guhanishwa igihano cyo mu mategeko kandi utabizi, yongeraho ko hari abantu bashobora gupfobya Genocide babizi cyangwa batabizi. Ati “abataje ahangaha nabaha ubutumwa ko ubutaha bazitabira ari benshi kugirango batazagwa mu cyaha batabizi”.

Itorero ADEPR Paruwasi Kicukiro mu bikorwa nk’ibi byo kwibuka rikaba risanzwe rifata mu mugongo abacitse ku icumu batishoboye, aho umwaka ushize wa 2015 bubakiye abantu babiri amazu, imwe mu murenge wa Gahanga indi mu murenge wa Kicukiro, kuri iyi ncuro Bakaba baremeye uwacitse ku icumu utishoboye ariwe Uzamukunda Donatha akaba yahawe ibahasha irimo ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda .


Baremeye UZAMUKUNDA Donatha


Abitabiriye umuhango wo kwibuka