Kwera imbuto no mubihe bigoye. Rev. Dr. Antoine Rutayisire

Yesu niwe tangiriro ni nawe herezo Intego y’Imana mubuzima bwacu nugusa na Yesu nabakubonye bakabona usa na Yesu. Abefeso 4:11-15 Umugambi w’Imana nuko tugenda dukura tukagera ku gihagararo cya Yesu. Abaroma 8:28-29
Icyo nicyo yadutoranirije. 1Yohana. 3:1-3

Umugambi w’Imana nugusa na Yesu.

Ubuhamya bwa Pasitori ati ikintu cyamvanye mu byaha nangaga kubaho mu buzima bw’akajagari. Kubwiriza umuntu umutera ubwoba ngo azajya mumuriro natihana ibyo ntacyo byakora ahubwo bisaba gufata igihe ukamusengera kandi nturambirwe.
Gusa na Yesu n’urugendo, ariko iyo uri murugendo ntuhagarara utaragera iyo ujya. Urugero kureka kunywa itabi n’inzoga cg gusambana ntuba usoje urugendo. Ikizakubwira ko ukijijwe nuko ugomba gusa na Yesu mubihe byiza no mubihe bigoye.

Ntabwo byoroha gusa na Yesu isi yagushinyikiye amenyo. Iyo rero ukurikiye Yesu arakubwira ati witinya nzagukomeza.

Indirimbo nshatse kugukurikira(99 mu gakiza)
Kugitero cya gatatu bigaragaza ko wamaze kwisobanukirwa. Ugomba gusa na Yesu naho isi yagushinyikira

Umugabo witwa Church Hill niwe watangije urugamba rwo kurwanya hitlel
Ati tuzamurwanya mukirere kubutaka no mumazi. Kandi koko byarangiye atsinzwe birangira Church Hill abaye umugabo uzwi cyane.

Uyu munsi turareba umuntu weze imbuto agasa na Yesu. Ariwe Sitefano. Nunanirwa gusa na Yesu, uzase na Sitefano. Ibyakozwenintumwa. 6:8-15

Aha Pastor ati muge mukunda bantu bose. Ati nigeze kubwiriza mu giterane Uganda nkabona imbere yanjye akagabo nakareba nkabona karasa n’uruvu mpamagaye abantu bihana nako karaza karambwira kati mukozi w’Imana wabwirizaga nkabona urasa na Marayika. Ati numvise nsinzwe nibajije njye ko namubonaga asa nuruvu numva we yambonaga nsa na Marayika. Imana iba irankosoye.

Aha tugarutse ku ijambo abamtu kiriya kintu cyo kuvuga ngo ubwenge bwe buratunanira kumutsinda. Bituma abantu batangira kumuhiga. Aha bamwe batangira kuroga cg kugirira abandi ishyari ngo baramuzamukanye.

Icyo bashinjaga ngo nuko bumvuse avuga ko Yesu azasenya urusengero akanavanaho amategeko ya Mose. Abanyamategeko barangije barabyemera.

Icyo gihe bamushakiye abagabo bo kumushinja
Sitefano ariregura Acts 7:51-60 na acts 8:1

Mugihe cya Ahabu na Ezebeli yashatse abahanuzi bibinyoma bica Naboti.
Acts 7:55 niko Stefano yavuze amaze kurarama akareba mu ijuru. Stefano araramye Yesu mu ijuru yarahagurutse ati mureke twakire Stefano. Abari aho barahaguruka. Allellua.

Iyo isi ishinyitse amenyo ifite ibikurwanya jya umenya uburyo uzapfa ko ugomba gupfa nka Yesu ukigira mu ijuru. Ugaharanira gukunda nabatagukunda. Iyo umaze kubimenya niyo bakubwira ngo bariya barakwanga jya ubakunda ibyo bizatuma uba ku isi bikoroheye. Acts 7:58.

Sawuli niwe wari umuyobozi w’abishe Stephano. nubwo yabikoze Imana yaramufashe imuhindura intumwa imusimbuza Sitefano.

Ikibazo? Iyo isi igushinyikiye amenyo ureba hehe? Sitefano we yarebye mu ijuru. Nuboba abantu bazamuye urusaku, jya utumbira mu ijuru.
Jya wihangana kuko kwihangana kwawe nibyo bizatuma abakwanga bakizwa.
Muge mukiranukira Imana kugeza kuri details.
Jya ubwira abantu iby’Imana ubahe ubuhamya, no mugihe kigoye kuko ntuzi icyo Imana izabikoresha. Tunganira Imana.

Uyu munsi usigarane ibi:

Isi nigushinyikira ujye utumbira mu ijuru
Abantu nibakwanga bakagushinja ibinyoma, ujye wibuka ko na Yesu babimukoze. Utumbire mu ijuru.

Imana ibahe umugisha.