Kwemerwa n’ Imana. Nkuranga Aimable

Intego: KWEMERWA N’IMANA

Ibyakozwe.10:34-35 Petero aterura amagambo ati"Ni ukuri menye yuko Imana
itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka
iramwemera.

Mat.1:1-16 (Amasekuruza ya Yesu)
... Yakobo yabyaye Yosefu umugabo wa Mariya, ari we nyina waYesu witwa Kristo.

Benshi, iyo basoma Bibiliya, hari aho basimbuka, nk’aha hari
amazina, nyamara Ibyanditswe byose ni iby’umumaro.

Imana iyo yitegereza abantu yaremye mu isi, hari abo yemera,
bifite impamvu. Ntawe utakunda kwemerwa kuko bitera akanyamuneza. Ubwo tugubwa neza twemewe n’umuntu, byacura iki twemewe n’Imana?!

Umusirikari Korunelio wari umunyamahanga wari waramenye Imana akabana nayo kandi binezeza Imana yaje kumwoherereza Marayika wayo amuhamiriza ko ugusenga kwe kwashimwe. Mbere y’uko ahura na Petero nk’uko Imana yari yabigambiriye, Imana yabanje kumutegura imugendereye mu nzozi kugira ngo abashe
kwemera umunyamahanga. Niho Petero yamenye ikintu gishya ko mu mahanga yose uwubaha Imana agakora ibyo gukiranuka, Imana imwemera.

Nta wagize uruhare mu guhitamo aho ari buvukire; keretse Yesu wahisemo aho azavukira, ahitamo uyu muryango twasomye muri Mat.1.

Iyo urebye iby’uyu muryango, ubona ko koko Imana itarobanura
ku butoni. Muribo, tuvuge ku bagore batanu.

Ku ngoma za cyami, umukobwa washyingirwaga umwami yagombaga kuba nta nenge, ku muryango akomokamo wagombaga kuba nta kigwari kirangwamo, nta nkovu afite ku mubiri... ariko mbega urukundo rwa Kristo rwatoranije umugeni we!

Ntibyari bisanzwe mu bisiraheli bavuga abagore n’abana, ariko mu masekuruza ya Yesu havugwamo abagore; ntirobanura ku butoni.

1- Tamari yari umukazana wa Yuda, ashyingirwa Eli wishwe n’Imana kubwo kuyibabaza. Tamari azungurwa na Onani, murumuna w’umugabo we nawe wishwe n’Uwiteka ku munsi w’ubukwe bwe ababaje Imana. Tamari ajya iwabo arategereza
kuko bari bamurambiwe. Yaje kujya ku nzira yifashe nka malaya, sebukwe Yuda aza kuryamana nawe kandi amutera inda, Yuda aca urubanza ko Tamari atwikwa ariko amaze kumenya ko ariwe wamuteye inda ntiyaba acyishwe. Mu nda ye havuyemo
impanga zivugwa mu gisekuru cya Yesu Kristo! Yesu yirengagije iyi nkovu ikomeye!!!

2- Rahabu agaragara ahantu hatandukanye muri Bibiliya. Atuye iYeriko yari Malaya. Niho yahishe abasirikari b’abisiraheli bari baje gutata babona gukira. Batangajwe nabyo ababwira ko abikoreye iby’uko yumvise iby’Imana yabo kandi ko yifuza
kuzagirira ihirwe kuriyo. Bamurahirira ko ubugingo bwe buzakira we n’abe. Mu gihe inkike z’iYeriko zaridutse, inzu ya Rahabu yasigaye ihagaze. Nawe ari mu masekuruza ya Yesu.

3- Rusi ari nawe witiriwe igitabo cya Rusi. Yari umumowabukazi. Itang.19:30 hatubwira inkomoko y’abamowabu ko bavuye kuri Loti warokokanye n’abakobwa be babiri ubwo Imana yarimburaga Sodomu na Gomora. Abakobwa bigiriye inama yo
kumusindisha baryamana na se abatera inda zavutsemo ubwoko bw’abamowabu. Abo nibo Rusi, uwo tubona mu bisekuruza bya Yesu, yakomotse! Imana ibasha guhindura ibyasaga nabi bikaba ibyo gufasha abandi, niba tuyemereye.

4- Betisheba ariwe Muka-Uliya cyangwa umugore wa Uliya umusirikari wo mu ngabo za Dawidi, yabyaranye na Dawidi wanicishije umugabo we umwana witwa Salomo arinawe wamusimbuye ku ngoma. Imana yemera ko n’uyu nawe aza mu gisekuruza cya Kristo! Iyi nkovu nayo yarayirengagije.

Bakundwa, nkuko umuhanuzi Nathan yahawe n’Imana ubwenge bwo
guhanura umwami Dawidi, abavugishwa n’Imana bose dukwiye kugira ubu bwenge!

5- Mariya wabyaye Yesu nawe ari mu bantu bahawe isumbwe n’Imana, Imana imutoranya ko ariwe ukwiye kuba nyina w’Umwami Yesu. Mariya yari yaravukiye ahantu habi pe. Mu gihe Filipo abwira Nathanael ko hari umwami akwiye kujya
kumva, akamenya ko ari uw’iNazareti yahise acika intege ko nta cyiza cyahava. Imana kuba yaremeye Maria abantu bataramwemeraga ntibyatumye Imana itamwemera!

Mukundwa, icyampa uyu ukaba umunsi wakwemererwaho.

"Mu ijuru imbere y’Imana mfite umuntu umvugira, ni umukuru
w’abatambyi kandi yitwa Rukundo..." (120 Gush).