Kwemerwa n’Imana/Ev.Vumiliya

Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. Ibyakozwe n’intumwa 10:34-25

Muri aya magambo twifuza kuganiraho tugamije kugaruka cyane ku ijambo kwemerwa n’Imana, turifashisha urugero rw’umugabo witwa Koruneliyo. Uyu mugabo yari umunyedini ariko akubaha Imana we n’abo mu rugo rwe bose, agakunda gusenga, ikindi nacyo ngo yagiraga ubuntu bwinshi. Ibyo bintu nibyo byatumye Imana imwitegereza yirengagiza iby’idini n’ibindi byose imutumaho Malayika, Petero abibonye kwiyumanganya ntibyamukundira.

Nta mukoresha utaba ushaka ko umukoresha we amwemera, kandi nawe ukorera Imana, ese ushaka ko ikwemera cyangwa ushaka kwemerwa n’abantu? Urasabwa kuyubahana n’abawe bose n’ibyawe byose, ukaba aho ishaka, ukava aho idashaka, ugakunda gusenga, ikindi ukagira ubuntu bwinshi, nibwo uzaba ukoze icyo ishaka niwitondera amategeko yayo.

Ndakubwiza ukuri Imana itagize ikindi yitaho byatangaza benshi nk’uko na Petero yabibonye, akavuga ngo menye y’uko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ititaye ku bisekuruza n’ibindi byinshi, umuntu uzafata gahunda nziza akayubaha, yarangiza akajya akora ibyo gukiranuka, ihita imwemera.

Bibiliya iravuga ngo iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka bituma atuma n’abanzi be buzura nawe. Imigani 16:7
Henoki yanejeje Imana, iramwemera irishima ihita imujyana mu ijuru adapfuye, Abaheburayo 11:5

Imana yemeye Dawidi, igaya bakuru be kuko yamubonyemo umutima ishaka, ihita ifata icyemezo cyo kumwimikira kuba umwami, 2 Samweli 16:7
Abeli yemewe n’Imana igaya ituro rya Kayini, Bibiliya ikabaza ngo nukora ibyiza ntuzemerwa?

Imana yigeze kwirahira iti mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka.

Mbese ushaka kwemerwa n’Imana? Urasabwa kubaha Imana, ugakunda gusenga kandi ukagira ubuntu bwinshi. Uziko umuntu ashobora gusenga ndetse cyane, ariko atubaha Imana, cyangwa ugakora ibindi ariko tuagira ubuntu, ushobora no kugira ubuntu ariko utubaha Imana, ibi byose iyo ubifatanyije noneho wakwemerwa n’Imana. Ndakwifuriza kwemerwa n’Imana, naho isi itakwemera ariko ijuru rigutangira ubuhamya rikakwirata, komereza aho igihe kizagera Imana ikwemeze n’abandi. Imana iguhe umugisha.