Kuzuka kwa Yesu ni intsinzi Rev Rurangirwa Emmanuel

Matayo 28:1-15 Nuko umunsi w’isabato ushize, ku wa mbere w’iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro.

Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w’Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho. Ishusho ye yasaga n’umurabyo, n’imyenda ye yeraga nk’urubura. Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n’abapfuye.

Ariko marayika abwira abagore ati"Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe. Ntari hano kuko yazutse nk’uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye.

Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse, kandi azababanziriza kujya i Galilaya. Iyo ni ho muzamubonera dore ndabibabwiye."

Bava mu gituro vuba bafite ubwoba n’ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be.

Maze Yesu ahura na bo arababwira ati"Ni amahoro!" Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira. Maze Yesu arababwira ati"Mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera."

Bakigenda, bamwe muri ba barinzi bajya mu murwa babwira abatambyi bakuru ibyabaye byose. Bateranira hamwe n’abakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi bati"Mujye muvuga muti ’Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’

Umutegeka naramuka abyumvise tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba."

Nuko baherako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo n’ubu.

Mu magambo arindwi Yesu yavuze ari ku musaraba, hari ijambo rikomeye cyane ritakwibagirana, agira ati "birarangiye". Icyo gihe umwenda ukingiriza ahera h’ahera utabukamo kabiri. Wari umwenda ukomeye cyane, twemererwa kwigerera mu bwiza bw’Imana. Ikindi kandi, isi yahinze umushyitsi, ibitare biraturagurika, ibituro by’abera birakinguka, abera barazuka Yesu amaze kuzuka biyereka bene wabo ngo bibe ibihamya.

Hari abantu batandukanye b’abahamya b’izuka rya Yesu:

- Abarinzi bahawe umurimo ukomeye wo kurinda imva. Umuntu yakwibaza impamvu ibyo byabaye ngombwa, ariko ni uko bari bagize ubwoba. Marayika ahageze, bagize ubwoba, baratengurwa, basa n’abapfuye.

Aba nibo baguriwe n’abakuru kugira ngo babeshye ko basinziriye nijoro abigishwa be bakamwiba, ariko ibyo ntibyabujije ko bari bazi ibyo babonye, ko Kristo yazutse. Imiryango y’abarinzi yabonye ikiguzi cy’ikinyoma cyamamara mu Bayuda, ariko igitangaje ukuri kuramenyekana, Yesu aramamara.

- Marayika wamanutse hakaba igishyitsi, kubirindura igitare ndetse akacyicaraho, Niko iyo Imana yiyiziye mu byacu byari bigoranye, ibyari bituremereye ibikuzaho imbaraga zayo kandi bikajya munsi y’ubutware bwayo.

- Ba bagore bajyaga gusiga Yesu amavuta, babonye igitangaza kare kare mu museke, ubwo bahumurizwaga na Marayika.

Inkuru aba bajyanye, itandukanye n’iyo abarinzi bajyanye, ibyo byatewe n’icyari cyabateye kuza gushaka Yesu. Ntibyagarukiye aho, ahubwo na Yesu ubwe yarababonekeye abaha amahoro. Nibwo butumwa bwiza dukwiriye gutwara, ni ubw’amahoro.

Mwenedata, jyana ukuri kw’inkuru y’amahoro ya Yesu wazutse nubwo hariho inyungu mu kinyoma cy’iyi si, uyitere umugongo.

1Abakorinto 5:7,8 Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo.

Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya.

Nimureke twizihize Pasika dufite imitima itarimo uburyarya, dufite ukuri muri twe.

Amen