Kuvugisha ukuri bizatugeza mu ijuru. Evangéliste RUDASINGWA Jean Claude

Mu gihe cya Dawidi biragaragara ko hari ikibazo abantu bo muri icyo gihe bibazaga kubyerekeye umuntu uzaguma hafi y’Imana mu gihe cyose kandi akayubaha igihe cyose ikigeretse kuri ibyo akazanagera mu ijuru bibaza bati ese uwo muntu ninde? Ese ni iki kimuranga ni iki cyamwerekana kuburyo wamureba ukamumenya ? Icyo kibazo ni cyo Dawidi yashubije muri iyi ndirimbo ye aho agira ati :”Ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera ? Zaburi15:1-5

Igisubizo cyicyo kibazo kiragaragara neza cyane niyo mpamvu nahisemo ko tuganira kuri iyo mirongo kuko dufite intego yo kwamamaza ukuri no kugaragaza ibyiza biva mu gukoresha ukuri no kugendera mu kuri muri byose .Uwo muntu uzagera mu ijuru nta wundi ni uyu: Ni wowe niba wakwibaza ibi bibazo kuri buri kibazo ugasanga ufite 10/10 , ngaho dutangire ujye ugenda wibaza gutya ikindi ujye usubiza yego cyangwa oya kuri buri kibazo.

1.Ese ngendera mu bitunganye?
2 .Ese nkora ibyo gukiranuka?
3.Ese mvuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima wanjye?
4.Ese nkoresha ururimi rwanjye mbeshyera abandi ?
5 .Ese mugenzi wanjye simugirira nabi ?
6.Ese nshyushya inkuru y’umuturanyi wanjye?
7. Ese mu maso yanjye umunyagisuzuguriro arahinyurwa?
8. Ese abubaha Uwiteka ndabatinya?
9.Ese icyo narahiye naho cyangirira nabi sinivuguruza?
10.Ese singuriza ifeza kubona indamu zirenze urugero?
11.Ese nakwemera ibiguzi by’utariho urubanza?

Niba ibi bibazo wabashije kubitsinda dore ubuhamya Imana igutangira :

“ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa”

Nshuti yacu dukunda cyane urabona ko Bibliya ifite inama zose yakugira bigatuma wagera mu ijuru nkuko ubyifuza ,kujya mu ijuru si idini ryakugezayo, cyangwa umwanya mwiza waba ufite mu rusengero rwawe, cyangwa icyubahiro uhabwa mu kazi ukora , uhubwo ikizakugeza mu ijuru ni ugukora ibyo Ijambo ry’Imana risaba .

Aha muri iyi nyigisho ndashaka kukugusaba kuba umukristo wumvira Bibliya kuko nuramuka ukoze ibyo Ijambo ry’Imana risaba uzabana amahoro n’abantu bose kandi uzanezeza Imana ndetse nawe uzishima ibyishimo by’ukuri bivuye mu bunyangamugayo bwawe kuko umurimo wo gukiranuka ubwawo ni amahoro nkuko Yesaya abivuga (Yesaya 32:17)

Umuntu yakwibaza iki kibazo ese biriya bibazo byose uko ari 11 hari umuntu waboneka uba muri iyi si wabasha kubitsinda byose ntihagire na kimwe kimutsinda byose ugasanga yarabyitwayemo neza ?

Igisubizo ni yego kuko abakiranutsi bariho bumvira icyo Ijambo ry’Imana risaba niyo mpamvu Imana ibisaba nuko iba izi ko bishoboka, kuko Imana ntiyadusaba ibidashoboka ,uhubwo ibyo tubona ko bitugoye nibyo idusaba ko twayisaba imbaraga zadufasha kubishobora kuko izo mbaraga Imana irazifite kandi yiteguye kuzitanga kuri buri wese uzazisaba.Icyo twakongeraho nuko wakwibuka ko inzira ijya mu ijuru aho ushaka kugera iyo nzira irafunganye kandi iragoye ndetse abayinyuramo ni bake. (Fata Biblia usome iri Jambo umwami Yesu yavuze. Matayo 7:13-14).

Icyo wamenya nuko bahari abiyemeza kunyura mu iriya nzira ijya mu bugingo nubwo iruhije ,icyo ndigusaba muri iyi nyigisho nuko muri abo bake nawe wabamo nanjye nkabamo ubundi umwami Yesu akadufasha nkuko yabyemeye.(Matayo 28:20).

Hari umwana waganiraga n’umubyeyi we aramubwira ati :” Papa njye mbona Imana izatanga ijuru kubw’imbabazi zayo kuko igiye mu byo gushaka abakiranutsi n’abakorera ijuru nkuko ibisaba ntabwo yabona abo irijyanamo ati kuko nabiyita abakiranutsi hari igihe bacumura kandi nabavuga ko bakorera ijuru hari igihe bibananira uyu munsi agakora ibyiza ejo agakora ibibi”.Dushingiye kuri icyo kiganiro cy’uwo mwana n’umubyeyi we niko muri iyi minsi abantu benshi bibwira bazi ko Imana izatanga ijuru kubw’imbabazi zayo ariko mwene iyo myumvire si myiza dore icyo ugomba kumva: kubw’imbabazi z’Imana yaduhaye agakiza (Tito 3:4-5).Tumaze gukizwa icyo dusabwa ni ugukorera ubwami tuzajyamo kandi buratwaranirwa intwarane zikabugishamo imbaraga (Matayo 11:12) Hari imirongo tutabona uko dukura muri Bibliya ,icyo dusabwa ni ugukora icyo Ijambo ry ‘Imana ridusaba.

Niba uri kureba ugasanga muri biriya bibazo twabajije uri gutsindwa cyane dore inama twaguha ;Fata umwanya wo gusenga usaba Imana imbabazi nurangiza ushake umwanya wa kujya gusaba imbabazi abantu bose wabeshye nabo wariganyije kuko ndabizi neza ko ubibuka nurangiza usenge ushima Imana ko yakubabariye kandi ko nabo wasabye bakubabariye nurangiza ibyo wongere usenge usaba imbaraga zizagufasha kunesha ibishuko byose biva ku mwanzi Satani no kunesha kamere mbi yawe ikubamo, ubundi ufate icyemezo kandi ugikomereho cyo kuba umukristo w’ukuri aho uzaba uri hose kandi igihe cyose wiyemeze kugenda nkuko Imana ibisaba ,uhore muri wowe ushaka ko Imana yahora ihabwa icyubahiro kandi biguturutseho maze abo mubana ,abo mwigana ,abo mukorana bose bamenye ko wakijijwe maze bajye bagufatiraho urugero rwiza bakurikiza. Niba ubyemeye Imana iguhe umugusha kandi ibigufashemo.Amen.

Evangéliste RUDASINGWA Jean Claude