Kutumvira bizana urupfu!

"Ni uko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware b’umwami, azana n’abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira. Maze Ishimayeli mwene Netaniya n’abantu cumi bari kumwe na we, barahaguruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Ni uko baramwica kandi ari we umwami w’i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu. Ishimayeli yica n’Abayuda bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa, hamwe n’ingabo z’Abakaludaya zari zihari" Yeremiya 41:1-3.

Mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, hariho umwami witwaga Sedekiya wari wimye i Buyuda. Uyu mwami amaze kumenya yuko umwami w’i Babuloni azamutera, yagize ubwoba maze asanga umukozi w’Imana Yeremiya amusaba kumubariza Imana. Yeremiya yamuhanuriye ko agomba kuyoboka umwami w’i Babuloni, bitari ibyo umurwa wose ugatwikwa ari we uzize (Yeremiya 38:23). Sedekiya rero yanze kumvira, bituma Abayuda bajyanwaho iminyago ndetse bamunogoramo amaso nk’uko umuhanuzi yari yamuhanuriye (Yeremiya 39:6-7).

Sedekiya amaze kunogorwamo amaso no kujyanwa i Babuloni, umwami w’i Babuloni yeguriye Gedaliya igihugu cyose, amuha no gutwara abantu bose batari bajyanyweho iminyago, ndetse n’impunzi zibyumvise virahunguka ngo zemere gutwarwa na we. Ubwo ni bwo abanzi batangiye kumuhagurukira kubera umugisha w’ubutware yari ahawe. Muri abo banzi harimo Balisi umwami wa bene Amoni, ari na we watumye Ishimayeli kwica Gedaliya, ariko abatware b’ingabo zari mu misozi babimenya mbere baburira Gedaliya ndetse uwitwa Yohanani asaba Gedaliya ngo amwicire uwo mwanzi, ariko Gedaliya yanga avuga ko amubeshyera (40:16).

Kutumvira Bizana urupfu! Gedaliya yaje kwicwa na Ishimayeli, kandi ikibabaje ni uko yari yaburiwe akanga kumva. Ibi ni na byo byabaye kuri Sedekiya, wanze kumvira amagambo y’umuhanuzi Yeremiya maze umwami w’i Babuloni akamwica urw’agashinyaguro amunogoyemo amaso.

Nshuti mukundwa, Imana irakuburira mu ijambo ryayo. Urasabwa kuyumvira, kuko nutayumvira bizakuzanira urupfu. Ushobora kubura amahirwe ugatakaza umugisha wari ushyizwe imbere yawe uzize kutumvira, ariko n’aho utapfa ku mubiri, abantu bose bafite umwanzi umwe ari we Satani. “Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera” (1 Petero 5:8); “Kandi ntimutizanye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira umubiri n’ubugingo muri Gehinomu” (Matayo 10:28). Imana iduhane umugisha!

Simeon Ngezahayo.