Kutizera birica Fidele Amani

Mu buzima bwacu bwa buri munsi tugenda duhura n’ingorane zitandukanye, umwanditsi umwe we yaravuze ngo nk’uko inyoni ifatwa mu mu mutego n’uko ifi zifatwa mu rushundura niko ibyago bidutungura, ariko muri ibyo byose dufite Imana umugaba, niyo itugenda imbere, niyo ituyobora muri byose: dutunze, dukennye, turwaye, turi bazima, twize tukaminuza cyangwa tutize Imana ihora iri kumwe natwe.

Abantu benshi usanga hari aho bagera ntibabe bakibona Imana, bakagira ubwoba ndetse bakanayivuga nabi. Iri jambo nifujeko turiganiraho twifashishije ibyanditswe byera mu 2 Abami 7:2 Ariko umutware umwami yegamiraga asubiza uwo muntu w’Imana ati: "Mbese n’aho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?" Aramusubiza ati: "Uzabirebesha amaso ariko ntuzaburyaho"

Benedata turi ku Ijambo rivuga ngo kutizera birica. Ibi byabaye igihe i Samaria inzara yari yarateye kubera abasiriya bari babagose igihe kirekire. Nk’uko mubizi namwe abo mu migi burya ntibahinga, ntiborora ahubwo batungwa no guhaha. Kubera kubagota bakabura babuze uko bahaha mu migi yindi maze inzara iratera iba icyago kibi , kugeza ubwo umugore umwe yumvikanye na mugenzi we ngo barye umwana umwe ejo bundi bazarye undi, urumva byari bigeze ahabi.

Inzara ibarembeje bigeze aho umwami nawe ashoberwa akajya yambara ibigunira akarenzaho ikanzu, atangira kwitotomba atuma kuri Elisa aramubwira ati: harya ubundi Imana ndacyayiringiriye iki? Aha byari byamugoye nta gisigaye mu bigega mbese bimeze nabi pe.

Umukozi w’Imana Elisa aravuga ati: Nimwumve ijambo ry’Uwiteka ejo nk’iki gihe, ku irembo ry’i Samariya indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe. Mu kuri ubu buhanuzi kubwizera byari bigoye bitewe n’uko byari bimeze ariko kdi ni Imana yari ivuze [mbese ni akahe gaciro ujya uha Ijambo ry’Imana, ari ibyanditswe cyangwa ubuhanuzi?]. Umurongo wa kabiri twabanje gusoma, uyu mugabo umwami yegamiraga yagaragaje kutizera gukomeye, yagaragaje gupinga, yagaragaje gufata Imana ya Israeli nk’idashoboye, yoooooo, benedata Imana yacu ni iyo kwizerwa. Yarabwiwe ngo uzabirebesha amaso yawe ariko ntuzabiryaho

Ariko twebwe twizere Imana, naho tutayizera yo ihora ari iyo kwizerwa, ni igihombo kuri twebwe kutiringira Imana, kdi erega yitwa El-Shadai iyo ipfumbatuye ikiganza cyayo ihaza kwifuza kw’ibyaremwe byose. Nuko rero imitima yacu ntiyicwe n’ivutu ry’amaganya y’iyi si ngo bitubuze kwiringira Imana kuko uko biri kose ibyo yasezeranije abera bayo no kubikora izabikora. Kdi abisraeli batizeye Ijambo ry’Uwiteka ntibageze i Kanani ariko abikomeje ku Uhoraho: Yoshuwa na Kalebu barahakandagiye barya no ku mitsima yaho ndetse banywa no kuri vino z’imizabibu yaho. Amen!

Fidele Amani