Kurikirana ikiganiro Korali Mamajusi yabyaye Rose Muhando yagiranye na agakiza.org

Mamajusi Choir ni Korali ikorera umurimo w’Imana mu itorero ry’abangilikani mu gihugu cya tanzaniya, ikaba ari imwe mu zimaze kuba ubukombe dore ko yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1975, yatangijwe n’abaririmbyi 11 kuri ubu ifite abasaga 55.

Mu kiganiro kirambuye agakiza.org yagiranye n’umutoza w’iyi korari yatubwiye byinshi bamwe batari bayiziho, mukaba mugiye gukurikirana ikiganiro cyose,

Ag: Twagirango mutangire mutwibwira, amazina yanyu n’imirimo mukora muri Korali?

Mamaj: Amazina nitwa Tito Sambayi, ndi umunyamabanga wa korali nkaba n’umutoza (Dirigeant) wa korali, Korali yacu yatangiye mu mwaka w’1975 itangizwa n’abaririmbyi 11, ubu tuvugana turi abaririmbyi 75.

Ag: Birumvikana ni korali imaze igihe kinini, ese mu gutangira umurimo byari biboroheye nk’uko ubu biri, byari bimeze bite?

Mamaj: Mu gutangira twahuye n’intambara nyinshi, korali yacu iri hagati mu mujyi, benshi mubahasengera ntago ari ba kavukire, umuririmyi araza ukamwigisha umuziki yamara kuwumenya akigendera, bigatuma korari idakomera uko ibyifuza, Urugero : Rose Muhando ninjye wamwigishije kuva akiri umwana kugeza atandukanye natwe, yabonye amaze kugira ibyo amenye ahita ava Moshi yigira kuba Dodoma, urumva ko iyo ari imbogamizi ikomeye. Nawe urabona byari kuba bimeze gute iyo tuba turi kumwe na rose Muhando heheheheh.

Ag: Ehh Birumvikana, Ese uretse Rose Muhando hari abandi baririmbyi baba baragiye batera imbere bakava muri Korali yanyu?

Mamaj: Yego barahari, Beatrice Muhone, ni umuririmbyi w’indirimbo z’ivugabutumwa abo bose bavuye iwacu,Miriam Rokindo ubu ari I Dar’Essalam gusa Mama we turacyaririmbana muri barahari benshi cyane.

Ag : Ubundi iyo abantu bateye imbere gutya muri rusange abantu bakagombye kubishimira, ese kuki mwe mubibara nk’ikibazo?

Mamaj: Natwe turishima rwose gusa twarushaho kwishima cyane bakomeje kuririmbana natwe, bashaka bagakomeza bakaririmba no kugiti cyabo, kuko Kwigisha umuntu ntago byoroshye, bigutwara imbaraga nyinshi, iyo amaze kugira ubumenyi utangira kugira ibyiringiro ko agiye gufasha abaririmbyi bagenzi be, yarangiza akigendera.

Ag : Hanyuma noneho mwatubwira, muri urwo rugendo rurerure rwose kugeza ubu mugeze kuki?

Mamaj: Tumaze kunguka byinshi muri uru rugendo, dufite iduka rinini ryacu ricuruza indirimbo zacu, dufite kompanyi icuruza Bibiliya, vuba aha ubwo twakoraga album yacu yenda gusohoka, hari umuntu waduhaye studio itunganya umuziki, ubu ni iyacu, yaduhaye microphone 14 n’amaguru (stand) yazo, yaduhaye imyenda ya korale yo kwambara, yatwemereye kandi kuzaduha imodoka( Bus ) yo gutwara korali, ikigeretse kuri ibyo kubw’agakiza Imana yaduhaye, chorale yacu iririmbira mu kuri no mu mwuka, iyi ni imyungu ikomeye, nabashije kwigisha abantu batandukanye ndetse ubu bamwe baracurangira amatsinda akomeye,

Ag : Binteye kukubaza akabazo k’amatsiko, ni wowe mwarimu wigisha umuziki Ese utegura gute abazagusimura mu gihe uzaba utagishoboye?

Mamaj: Murakoze cyane, Nk’uko mwabibonye korali yacu irimo urubyiruko bagera kuri 12, aba bose barimo kwiga, dufite 8 muri bo ubu bageze ku rwego rwo kuba bakwigisha abandi baririmbyi gucuranga, hahahah n’ubu rwose ndamutse mvuye muri korali nta kibazo yagira,

Ag : Murakoze kuri icyo gisubizo, none kuri ubu mufite indirimbo zingahe, iz’amajwi n’iz’amashusho?

Mamaj: Audio dufite Album 14 naho video ni eshatu hamwe n’iyi ya kane turimo gutunganya,

Ag: Muri korale ikorera umurimo w’Imana mu gihugu kimwe muri East Africa, Ese muteganya gute kuba mwagera hose muri East Africa ?

Mamaj: Dushmira Imana cyane kuko twakoranye igihe kinini n’abantu bo muri Kenya na Uganda, none kuri ubu twisanze mu Rwanda kubwa Korali Impuhwe (yo mu itorero rya ADEPR-Rubavu), tukaba twifuza ko ubwo twageze mu Rwanda, twamenyekana mu Rwanda nk’uko twamenyekanye mu bindi bihugu, twakunze cyane igihugu cy’u Rwanda, abantu baho ni abantu beza, ndetse binanyuze muri mwe abanyamakuru, nimubidufashamo tuzarushaho kumenyekana.

Ag : Kugirango indirimbo zanyu zirenge imbibe za East Africa hari indimi zindi zigomba gukoreshwa, none uretse igiswahiri hari izindi ndimi muririmba mo ?

Mamaj: kuri ubu dufite indirimbo z’icyongereza n’igiswahiri, ariko tugize umugisha wo kubona abarimu batwigisha igifaransa ndetse n’ikinyarwanda twabikora rwose.

Ag:ukurikije iterambere mugezeho ni iyihe nama mwagira abandi baririmbyi bakiri hasi?

Mamaj: Icya mbere twababwira ni uko baririmbira mu kuri no mu mwuka, nibaririmbira mu mwuka, mubyo bahura nabyo byose Imana izigaragaza, urwo nirwo rufatiro, hari igihe mushobora kuririmba mufitemo abasinzi, abasuzugurana, ariko nababwira ngo Imana ntivangavanga, nuririmbira mu kuri no mu mwuka Imyungu ni nyinshi cyane.

Ag: Ukurikije itorero musengeramo rya Anglican, na ADEPR mufitanye ubushuti hari ibyo mudahuza (discipline), ese mubona bidashobora kubabera imbogamizi ?

Mamaj : Ntago bishoboka kubera iyi mpamvu : Mu ijuru nta torero nta n’idini ribayo, tugereranije hano mu isi, amadini ni nk’amashyaka, iyo buri wese yiyamamariza gutorwa buri wese yerekana ibye nyamara Perezida akaba ari umwe, ni nayo mpamvu, ADEPR na Anglican mu ijuru tuzaba turi hamwe, ntakintu rero giteze kutubera imbogamizi.
Imwe mu ndirimbo zabo
https://www.youtube.com/watch?v=sHjR-nLiisE

Ernest/agakiza.org i Rubavu