Kurikirana Live Igiterane cya Ni iki Imana yantumye aho ndi cya agakiza.org

Ku ncuro ya 6 Umuryango w’ivugabutumwa Seek and Save Humanity Ministry (SSHM) w’abakora ivugabutumwa binyujijwe ku urubuga agakiza.org wateguye igiterane ngarukamwaka aho icy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti : Ni iki Imana yantumye aho ndi ?"

Ni igiterane kiri kubera mu nzu mberabyombi y’akarere ka Kicukiro Tedga’s Hall.

Saa 02:00Pm : Abitabiriye igiterane batangiye basenga Imana

saa 02:10Pm : Worship team y’agakiza.org itangiye kuramya no guhimbaza

Saa 03:30 : Umwanya wo kwakira abaje mu giterane uyobowe na Pastor Desire HABYERIMANA

Nyuma yo kwakirana hakurikiyeho umwanya w’Ijambo ry’Imana ryigishwa na Past Desire HABYARIMANA
Intego : Ni iki Imana yantumye aho ndi
Ijambo : Abefeso 2:10 " Kuko turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu iyo Imana yiteguriye cyera kugirango tuyigendere mo"

  • Buri wese mu buzima Imana yamushyizemo yifuza ko ahagararira ubwami bw’Imana. Biroroshye cyane ko Imana yakuzamura mu ntera, ariko ukwiriye kuba ufite icyo uyereka nk’umusaruro w’icyo wayikoreye aho uri.
  • Mu rugo rwawe ibyo utunze wabihawe ngo bikugirire umumaro, ariko amafunguro wariye, imyambaro wambaye ntabwo mu ijuru bizibukwa ariko ibyo wahaye umucyene Imana izabikugororera, Niyo mpamvu twibutsa buri wese kugira uruhare mu gukora imirimo myiza izibukwa nyuma y’ubu buzima. Saa 04:15Pm : Alexis DUSABE agiye kuririmba Nyuma y’indirimbo Eshatu Alexis Dusabe aririmbye hakurikiyeho igikorwa cyo kumurika bimwe mu bikorwa umuryango Seek and Save Humanity Ministry yakoze mu myaka itandatu ishize.
  • Muri rusange SSHM yakoze ibikorwa bitandukanye harimo kuvuga ubutumwa mu bigo bya Leta n’ibyigenda, Yakoze ibiterane bitandukanye, ifasha abarwayi batandukanye harimo abatari bafite ubwishyu bw’ibitaro n’imiti, mu bindi byagarutsweho ni uburyo SSHM yagiye itegura amahugurwa n’ibikorwa by’isanamitima bitandukanye kandi kuri ubu bakaba bakomeje.

Saa 05:00 Hatanzwe umwanya wo kubaza ibibazo benshi mu bitabiriye igiterane barisanzura




Hakurikiyeho igikorwa cyo kwishimira imyaka itandatu SSHM imaze itangiye hakatwa umutsima.(Cake)




Nyuma y’uyu muhango wo gukata umutima (cake) hakurikiyeho Igitaramo cy’abahanzi Dominic Nic, Alexis DUSABE na Albert NIYONSABA


Ku isaha ya saa 07:30 Nibwo igiterane gisoje, Pastor Desire HABYARIMANA Asoza asabira umugisha abantu bose bitanze kugirango kigerweho.

Dushimiye ikipe y’abanyamakuru badufashije kugirango tubashe kubagezaho iki giterane Yesu abahe umugisha
Photo : Dieudonne IMANIRUMVA (Dodos) & Alice NIKUZE /agakiza.org