Kurenza amaso ibicantege bihesha umutima wizeye kunesha

Iyo wacitse intege wihebye, biragoye ko imirimo y’Imana ikoreka muri wowe, Imana idusaba kudacika intege mu ngorane duhura nazo kubera ko yasezeranye kuzajya itabara mu bihe bikomeye.

Ndashaka kubahereza urugero rumwe rw’umuntu witangiye ubuhamya rw’ukuntu yagumanye imbaraga ze.

‘’Icyo gihe nari maze imyaka 40, twari tukiri i Kadeshi y’i Baruneyi, Mose umugaragu w’Uwiteka antuma kujya gutata igihugu. Bukeye muhamiriza ibyo nari nabonye n’umutima utabeshya Yosuwa 14:7

Aba bagabo bari babwiye uyu Karebu n’undi witwa Yosuwa, ndetse n’abandi bagabo 10 bose bakaba 12, ubwo Mose yabatumaga gutata igihugu cy’ikanani.

Mu byukuri igihugu bakigezemo babonye ari igihugu gikomeye, abagabo bakibagamo bari bateye ubwoba, n’ibindi byinshi byari kubaca intege, ubwo bari bagarutse bazanye ubutumwa buri wese yasobanuye uko icyo gihugu yakibonye, babandi icumi bahurije ku kintu kimwe bagaragaza kwisuzugura no kwerekana ko ari nk’inzige imbere y’abantu bo muri icyo gihugu mbese bazanye amakuru y’urucantege, ariko Yosuwa na Karebu bo bahagarara bemye basubizamo intege abisirayeli bose bababwira ko koko niba Uwiteka abishimira icyo gihugu bazakigeramo.

Aba bagabo babiri barenze ibicantege bizera ko Imana yabakuye mu gihugu cya Egiputa, ikabambutsa inyanjya itukura, ikabagaburira manu mubutayu bemeza imitima yabo ko nimbere y’abo bagabo b’abanaki bazabarya nk’imitsima, babitangariza Abisilayeli imitima yabo yari yahagaze iratuza kubw’ihumure bahawe.

Iyo muntu atangiye gucogora no kwiheba icyo gihe aba arimo arava mu murongo w’agakiza, mbese aba akomerewe, Umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye, ariko umutima wihebye ninde wawihanganira? Imigani 18:14.

Hari ibicantege byo mu bwoko 2, hari ibyo muri uyu mubiri ndetse niby’umwuka, ariko byose nta na kimwe gikwiye guhungabanya urwego rwacu twizeramo Imana.
Imana iba ishaka ko duhagarara tugahamya. Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze. daniyeli 3:18

Aba basore bahamije Imana aho byari bikomeye, mugihe cyo gucika intege bambara imbaraga barenza amaso umuriro ugurumana wari ubabikiwe bareba ku mbaraga z’Imana, banze kuramya imana z’abanyamahanga Imana nyamana iriyerekana.
Dawidi abwira Sawuli ati ntihagire ukurwa umutima nawe, umugaragu wawe ngiye kurwana n’uwo mufirisitiya, Sawuli asubiza Dwidi ati ntiwashobora gutera uwo mufirisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w’umugenda kandi we ni umugabo wamenyereye kurwana uhereye mubusore bwe” Samuweli 17:32-35.

Dawidi ntiyaciwe intege n’amagambo Sawuli yamubwiraga cyangwa ngo acogozwe n’ubukana Goriyati yari afite ahubwo yibutse imbaraga z’Imana yabanaga nawe mu ishyamba, yibuka imirimo yose yakoranye nayo, nuko yiyemeza kurwana n’umufirisitiya iyo ukomeje ugasoma kiriya gice cyose ubona ukuntu Dawidi yanesheje.

Kurenza amaso ibicantege bihesha umutima wizeye kunesha.