«Kuneshwa biroroshye kuruta kunesha» - Emmanuel Diafwila

Twe guta ibyiringiro!

Haba hari igihe mumaze gutakaza ibyiringiro? Mu gitabo cya Yobu igice cyaho cya gatandatu, turasanga ko Yobu yari afite umubabaro, afite ubwoba, ndetse yatakaje ibyiringiro.

Yobu aravuga ati “Icyampa nkabona icyo nsaba, Imana ikampa icyo nifuza. Ni ukugira ngo yemere kumpondagura, ikareka ukuboko kwayo kukampuhura !” Yobu 6 : 8-11 Komeza usome…

Yumvaga yatawe cyane, maze aravuga ati 0«Urembye akwiriye kubabarirwa n’inshuti ye, habe n’iyo yaba yaretse kubaha Imana.»
Hari umuntu wavuze ati « Umuntu ufite kwizera agira imbaraga zo gutekereza no kumva ko bishoboka, n’ubwo biba ari nta kigenda.» No mu gihe habuze ibyiringiro, twongere dukomere twambare imbaraga.
Iyo umuntu yihanganye agakomeza gusenga no gusoma ijambo ry’Imana aritekerezaho, bituma abaho mu butsinzi.

Nk’uko tutabasha kubuza inyoni kuguruka hejuru y’imitwe yacu (ariko dushobora kuyibuza kutwarikaho) ni na ko tutabuza ibibazo kubaho. Ariko dushobora kwanga ko biduhetamisha, tukanga no kubiha imbaraga. Umunyabwenge witwa Sénèque yaravuze mu kiratini ati « Melios non incipiet », mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo «Kuneshwa biroroshye kuruta kunesha.»

Mukundwa, hamwe n’ibyo urimo kunyuramo, hari ibindi byiringiro bishya. Kristo twakiriye ni we byiringiro byacu. Ntiwemere kuganzwa n’ibitekerezo bibi, ahubwo ambara imbaraga wiringire Imana. “Ni uko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6-7).

Ngubwo ubuntu Imana iduha!