Kumenya uwo twizeye

2 Tim.1:12 Ni cyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi.

Ubu ni ubuhamya bwa Pawulo aha Timoteyo ku buzima bwe bw’ubutsinzi ku mibabaro ye buterwa n’uko azi uwo yizeye uwo ariwe. Ibibazo by’ubuzima duhura nabyo byagira imbaraga kuri twe cyangwa ntibizigire bitewe n’uko dufata uwo twizeye.

Mat.16:13-15 ... Baramusubiza bati "Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi." Arababaza ati "Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?"

Intumwa zimaze kuvuga ku buryo abandi bavuga Yesu bamwitiranya, Petero nawe amuvuga ko ari Kristo Umwana w’Imana ihoraho. Nk’uko Yesu yabivuze ko atari umubiri n’amaraso byabimuhishuriye, natwe hari byinshi tutakwigishwa n’abantu. Kumenya neza Kristo wizeye nta wundi muntu wabasha kubiguhishurira keretse Umwuka Wera.

1- Uwo twizeye ni Nyir’itorero (Matayo 16:18)

Nk’uko tugira ibyangombwa by’ubutaka ku bafite amasambu, Yesu nawe afite ibyangombwa by’Itorero by’uko ari Nyiraryo. Mu miryango yacu habaho ba nyirurugo ariko igihe kiragera bakaba ba nyakwigendera. Yesu we yihishurira Yohana ku kirwa cy’i Patimo yaramubwiye ati: ...Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu. (Ibyahishuwe 1:17,18).

2- Umushinga w’itorero wizwe neza

Yesu yarabyivugiye ko amarembo y’ikuzimu atazashobora Itorero. Kubwaryo, hari ibyemezo bitandukanye Yesu yafashe.

A- Ubwenge bw’isi ntibwahesha umuntu kumenya Imana. (1 Kor.1:21)

Imana yanze ko umuntu yirata iby’ubwenge bwe, ihitamo ko abantu bakirishwa ubupfu bw’ibibwirizwa. Ntawe ufite urwitwazo ko atazi Imana kuko atize. Umugenzi nubwo yaba ari umuswa ntazayoba inzira Nyiritorero yateguye.

B- Nyir’itorero niwe wenyine ubatiza abantu mu Mwuka Wera. (Mat.3:11)

Nta mukuru mu by’iyobokamana n’umwe ku isi ushobora kubatiza umuntu mu Mwuka Wera. Yohana Umubatiza avuga k’uwo ubatirisha Umwuka Wera, yavuze ko we atanakwiriye kumutwaza inkweto ze.

C- Nyir’itorero yanze ko ubugingo bugurwa ku isoko. (Luka 12:15)

Ubugingo bw’umuntu ntibuva mu bwinshi bw’ibyo atunze. Mu gushaka ubugingo, umukoresha n’umugaragu bose barahwanye.

D- Nyir’itorero niwe wenyine utanga impano z’Umwuka. (Efes. 4:11)

Umubyeyi yahitamo kuyobora umwana we muri Korali ariko nta bubasha yagira bwo kumuha ijwi rinoze ryo kuririmba. Yesu ubwe niwe uhitamo guha bamwe kuba intumwa n’abandi akabaha kuba abahanuzi.

E- Imana ntirobanura abantu ku butoni. (Ibyak.10:34-35)

Mu mahanga yose, uyubaha agakora ibyo gukiranuka niwe yemera. Aba Kristo by’ukuri, icyo bahuriraho ni uko baba barogejwe n’amaraso ya Yesu.

3- Uwo twizeye ni umukwe, tukaba abageni

Icyabuza ubukwe bwiteguwe gutaha ni ikanzu y’umugeni. Uyu mwenda w’igitare mwiza kandi urabagirana ni imirimo yo gukiranuka y’abera. (Ibyah.19:7-8)
Itorero nk’umugeni, turasabwa kwitwararika. Nubwo yatwemereye guhumba mu murima we, tunazirikane ko igikuru ari uko ubukwe buzataha.

NI IKI CYAHAGARIKA UBUKWE ?


A- Kwiyandarika. (Ubusambanyi)

Iyo umukobwa yemeye umusore, aba anemeye ko amugiraho ububasha, ntaba acyigenga ukundi. Bivuze ko imibiri yacu nayo, twebwe nk’umugeni wa Kristo, FiancĂ© wacu ayifiteho ijambo; dutegetswe kubyitwararika. Ubwo turi umubiri umwe na Kristo, tuzibukire ubusambanyi, icyaha kiruta ibindi kuko cyo gikorerwa imbere mu mubiri. (1 Kor.6:15-20)

B- Gutendeka _Fiancé. (Yakobo 4:4)

Ushaka kuba inshuti y’iby’isi aba ahindutse kuba umwanzi w’Imana. Mu gihe Yesu yaje kutureshya natwe tukemera kuva kwa Sekibi, twabaye abe. Burya rero biramubabaza cyane iyo tumubangikanyije n’iby’aho twari twarasize.

C- Kuburira umwanya Umukunzi wawe. (Imigani 1:24-30)
Nk’uko bibabaza abakundana ko umwe muri bo adaha mugenzi we umwanya, Yesu nawe, iyo atubuze biramubabaza.

D- Kutamenya umubabaro w’umukunzi
Nidutabaruka amahoro tuzumva atubwira ko yari arwaye tukamusura, ko yari ashonje tukamugaburira. Abo Yesu yaduhaye kubana nabo, iyo tubagirira neza, ni Yesu tuba tubigirira. Iyo tutabigenza dutyo biramubabaza.

E- Kutita ku butumwa bw’Umukunzi. (1 Tim.3:16)
Ibyanditswe byera twahawe nirwo rwandiko rw’Umukunzi twandikiwe. Biragatsindwa kutarwitaho.

"...Wogejwe na Yesu? Watunganijwe n’amaraso? Hari ubwo yakuhagije amaraso? Mbese imyambaro yawe irera?"... (No 68 Gush.)

Umukunzi wacu wadukoye amaraso ye abana natwe aho turi hose, ntabwo ahishwa. Biradukwiriye kurinda ikanzu yacu y’ubukwe.

Amen!

Pastor Uwambaje Emmanuel