Kumenya umugambi w’ Imana no kuwugenderamo

KUMENYA UMUGAMBI W’IMANA NO KUWUGENDERAMO

‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda, Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware, Uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’ (Matayo 2:6)

Benedata dusangiye ukwizera, mugihe maze mugakiza namaze kumenya meza ko bishoboka ko bamwe babaho bazi umugambi w’Imana kuribo ariko kuwugenderamo bikabananira, abandi ntibawumenye bigatuma babaho nabi bitewe n’impamvu nyinshi tuza kurebera hamwe.

Gusa ndaza kuvuga kubazi umugambi w’Imana.

Ijambo dusomye rigaragaza umugambi Imana yarifite kuri Betelehemu ko nubwo arinto ariyo izaturukamo Umukiza wa Israel. Usomye Kubara 24:17
Ubona bahanura uwo Mukiza bamwita Inyenyeri izayobora Israel.(Mika 5:1-3)

Hagaragaza ko nubwo Betelehemu arinto mubihumbi by’Ubuyuda ariyo izaturukamo Umwami kandi ngo abazamwizera bazakomera kuko Umwami wabo azaba akomeye kugera kumpera z’isi.

Hamwe nubu buhanuzi bwose/umugambi w’Imana kuri Betelehemu, Betelehemu yo yakomeje kubaho isuzuguritse kuburyo ntamuntu wahandi wemeraga uhakomoka.
Abantu bose bari bazi ko ntakiza cyaturuka Betelehemu.

N.B: Birashoboka ko nawe kubera imibereho ubayeho, ubukene, amashuli make, inkomoko (background) yawe ituma abantu bavuga ko ntakiza cyakuvaho, nawe ukaba waramaze kubyakira.
NOTE: Betelehemu ubwayo isobanuye ngo n’inzu y’imutsima/umugati (A house of bread).

Muyandi magambo ntawabaga Betelehemu warukwiye kwica ninzara cg ngo abeho asuzuguritse kuko uwo mutsima baryaga ni Yesu.Yohan 6: 48 "Yesu ati Ni jye mutsima w’ubugingo".

Benshi twariye Yesu ariko kubera kutamenya ubushobozi bwe muritwe, ntabwo tugenda nkabamufite kubera amazina twise y’amateka yambere twabayemo. Bamwe nubu ntabyiringiro, nta mahoro, bahorana ubwoba, etc. Nyamara Imana igira iti uri muri twe aruta ibyo byose (1Yoh 4:4b)

NOTE : Ndagirango nkubwire ko niba uri muri Yesu ntukiri muto, ntugisuzuguritse kuko muri wowe amahanga azahindurirwa amateka, benshi bazakizwa, abadayimoni bazava muri benshi, etc.

Ikibazo nikimwe gusa, nuburyo wakira umugambi w’Imana kubuzima bwawe.
Reka mvuge inzego 3 z’abantu bazi umugambi w’Imana ariko bakawitwaramo muburyo butandukanye;

1. ABAWUZI ARIKO NTIBAWUGENDEREMO Yona 1:1-3

Imana yabwiye Yona kubwiriza abi Ninewe ariko aranga ahitamo gucikira i Tarushishi kebera impamvu/inyungu ze.
Hari ba Yona benshi nubu bahorana impamvu zabo bwite.
Nubwo bakijijwe ariko ntibakozwa ibyo kwezwa no gukora ubushake bw’Imana.

- Usanga akijijwe ariko ntakozwa kubabarira.
- Ntiwamubwira ngo yiyirize kubw’impamvu z’itorero cg abandi
Ndakwingize wirindira kujugunywa munyanja/guhura n’ibigeragezo kubwo kutumvira ubusheke/umugambi w’Imana.
*Yakobo 4:17 (Ngo uwanga gukora ikiza akizi bimuhindukira icyaha).

2. ABAWUZI ARIKO BAKAWUKORA IGICE

Hano harimo ibice 2: ( i.Abawukora igice/uko bo bumva ii. Abinangira kwinjira mumuhamagaro) i. 1Sam 15:8-9;22-23

Imana yabwiye umwami Saul gutsemba abanzi be (Abamaleki) bose n’amatungo yabo. Ariko abagezemo arabica yisigariza umwami, ageze kumatungo akica ananutse ariko ameze neza akayareka.

Hari abakimeze gutya nuyumunsi. Hari ibyaha batagatifuza kubera inyungu n’ibinezeza byiyi si banze kureka/gutsemba (Ubusambanyi, Ruswa, Kubeshya,etc)
Muri make bakunda Imana ndetse no kuyikorera. Ariko bakayikorera muburyo bwabo atari mumugambi Wayo.

1Sam 15:22-23 Imana iti kumvira biruta ibitambo.
- Kumvira Imana nibyo byonyine byagushoboza kugendera mumugambi wayo no kuyikorera uko bikwiye.

NOTE: Ntuzibeshye ngo kuko ubonye/wabonye Imana yabanye nawe ubwiriza, uririmba uti nabikoze mumugambi w"Imana.
Urugero: Imana yabwiye Mose gukubita urutare inshuro imwe maze we akubita 2. ( Yego amazi yaraje ariko ntibyari mubushake bwayo, ninayo mpamvu atageze i Kanani).
ii. Luka 9:59-62

Maze abwira undi muntu ati “Nkurikira.” Na we ati “Databuja, reka mbanze ngende mpambe data.” ....Undi reka njye gusezera inshuti..... Ariko Yesu aramubwira ati “Nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana.”

Aba bantu bari bamaranye na Yesu igihe ndetse basobanukiwe neza umugambi We kuribo. Ariko bati dufite impamvu, tuzaza nyuma.
Hari abantu benshi bumvise ijwi ry’Imana nubwo bagikijijwe ariko baracyafite business bagomba kurangiza bakabona kwitaba Yesu.
- Nshuti, ntawufashe isuka ureba inyuma ukwiriye ubwami bw’Imana.

3: ABAWUZI BAKANAWUGENDERAMO
i. Luk 2:42-50
Yesu yatangiye kugendera mumugambi w’Imana akiri muto.
Vs 49 ( Yesu ati ntimuzi ko nkwiriye kuba muri business/umurimo/mumugambi wa Data).

Aharaho wavuga ngo nuko Yesu yari Imana mumubiri. Reka undi.
ii. Abafilipi 1:21,24

Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!...Nyamara ku bwanyu ho kuguma mu mubiri ni byo binkwiriye. Paul nubwo yari yarigeze kuba umunyabyaha urenze wenda nibyo wowe wakoze cg ukirimo. Amaze kumenya umugambi w’Imana, yamaramaje kubaho kubwawo gusa.

UMWAMZURO: Luka 12: 42-47

- Abantu banga gukora ubushake bw’Imana kandi babuzi, nukuri ndabakangurira kwihana kuko bitabaye ibyo hari ibiboko mubikiwe muzakubitwa. ( Soma iyo mirongo)
- Nawe utarakizwa, ihane wakire Yesu maze ubone uko ugendera mumugambi w’Imana.

Mbifurije ko 2016 muzangendera mumugambi w’Imana neza mu izina rya Yesu.
Ubuntu n’amahoro by’Umwami Yesu bibane namwe mwese.

Peter Gervais Bushayija