Kumenya ibyo Imana ishaka

Umuntu ufite shebuja abanza kumenya ibyo ashaka kugira ngo abashe kumunezeza ; ninako ku Mana bimeze. Niba dukorera Imana dukwiye gushaka mu maso hayo nayo ikatubwira ibyo ishaka ; tukayikorera tubizi. Birababaje kuba wakora wibwira ko ukorera Imana kandi utari mu bushake bwayo.

Ni gute wamenya ibyo Imana ishaka ?

Abaroma 12:2 Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

Kugirango umenye ibyo Imana ishaka ugomba: kutishushanya n’ab’iki gihe; Guhinduka rwose; Kugira umutima mushya.

Impamvu abantu batamenya ubushake bw’Imana nuko bafata iby’isi bakabyigana bagashaka no kubizana mu nzu y’Imana.

1. Ibintu 19 biranga ab’iki gihe

2 timoteyo 3 : 1-5 Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, 2kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, 3badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, 4bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, 5bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.

Ibi byose muri iyi minsi y’imperuka birahari kandi ubisanga no mu bakristo. Imana ntishobora kuzigera ikumenyesha ubushake bwayo ugifite ibi bintu byose.

2. Guhinduka ni ugupfa kuri kamere

Abaroma 8 : 12-13 Nuko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y’imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo, 13 kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama.

3. Ntiwazuka utarapfuye

Abakolosayi 3 : 1-3 Nuko rero niba , mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. 2Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, kandi na Kristo mu Mana.

Twagombye kuba twarapfuye ku byaha ku buryo isi ariko itubona, tukagira imitekerereze y’abazukiye ubugingo buhoraho.

4. Twezwa umubiri n’umutima

2 AbaKorinto 7 : 1 Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana. Kugirango tumenye ibyo Imana ishaka tugomba kubanza kwiyeza.

5. Kwiyiriza ubusa ntibihagije

Matayo 9 : 14-15 Maze haza abigishwa ba Yohana baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe n’Abafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa ? 15Yesu arabasubiza ati “Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe n’umukwe, ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.

Yesu ntiyemereye abigishwa be kwiyiriza kuko bari bakiri aba kamere, kuko kwiyirizanya ubusa utarahindutse kamere uba uyigaburira, ukarushaho kuba mubi.

Niyo mpamvu yavuze ko umukwe namara kubavanwamo ariho baziyiriza.

No muri iyi minsi dufite abiyiriza ubusa kenshi kandi Imana itabemera. Ariko Imana ikeneye ko tubanza guhinduka rwose tukabona gusenga.

Kwiyiriza ubusa Imana ishaka ni ukuhe ?

Yesaya 58 : 6-7 "Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose. Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bameneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.

6. Imana ikeneye imifuka mishya

Matayo 9 : 16-17 “Nta wutera ikiremo cy’igitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari. 17Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y’umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.”

Yesu avuka hari abari baziko azavuka ariko umunsi avuka nubwo hari abahanuzi ntibigeze babihanura cyangwa ngo bamenye ko yavutse. Abanyabwenge bari iburasirazuba babwiwe ko umwami yavutse ; babonye inyenyeri barayikurikira ibageza aho yavukiye.

Ntidushobora kumenya ubushake bw’Imana tugifite kamere y’ibyaha. Kumenya ibyo Imana ishaka ugomba kuba ufite umutima utunganye.

Tutagize imitima itunganye ngo tube maso twirinda twazatungurwa no kugaruka kwa Yesu ; nubwo duhora mu nsengero tubiririmba. Imana idutabare.

7. Kwezwa biduhindura ibikoresho bizima

2Timoteyo 2 : 20 Mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni.

Niduhinduka rwose Imana izatubwira imigambi yayo ariko nitudahinduka ntituzabimenya. Kuko ijambo ryatubwiyeko nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje.

Duhe imitima yacu Yesu abanze ayihindure tubashe kumenya ubushake bw’Imana.

Pastor Uwambaje Emmanuel/ADEPR Nyarugenge