Kuko Yesu abishaka kandi abishoboye nawe agiye kukurengera

“Ariko niba ubishobora,tugirire imbabazi udutabare” Yesu aramubwira ati uvuze ngo niba mbishobora? Byose bishobokera uwizeye”. Uwo mwanya se w’umwana avuga cyane ati ndizeye “Ndizeye ,nkiza kutizera”. Yesu abonye iryo teraniro ry’abantu rimushikiye biruka acyaha dayimoni ati yewe dayimoni utavuga kandi utumva,ndagutegetse muveho, ntukamugarukeho ukundi”.(Mariko 9:23).

Nk’uko tubisoma muri Matayo 1:21, Luka 1:27, Yesaya 7:14, Yesu afite ubutware mu isi no mu ijuru bwo gukiza abantu ibyaha byabo, ndetse yahawe n’Imana ubushobozi bwo kugeza abantu kuri yo, hejuru y’ibyo rero nk’uko yabyivugige ngo “Mwese abarushye n’abaremereye muze munsange ndabaruhura (Matayo 11:28), hariho no gukiza abantu intimba n’imibabaro itari imwe. Iyi mirimo myiza ya Yesu ikaba ikorwa hadashingiwe ku marangamutima kuko twese adukunda kimwe, ahubwo ayikora nk’umubyeyi udatoranya ku butoni (Ibyakozwe 10:34).

Ubuzima bukomeye bwa buri munsi tunyuramo, bujya butuma abantu bamwe na bamwe batabasha kwakira kugiraneza kw’Imana, ndetse hakaba hari n’igihe bamwe bayishyiraho urubanza bakayifata nk’Imana idakiranuka, cyangwa se ifite bamwe itonesha, abandi bo ikagaragara nk’ibateye umugongo cyangwa se itabitayeho, ibi rero iyo urebye kamere y’Imana usanga abayifata gutyo atariko byari bikwiriye, kuko bibiliya itwereka neza ko Imana ari urukundo (1 Yohana 4:8), kandi ko ifite byinshi byiza yibwira kutugirira.

Bene data dukwiriye gusobanukirwa neza ko Imana yita ku mibabaro yacu nk’uko tubisanga muri Zaburi 34:7 hagira hati “uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva amukiza amakuba n’ibyago bye byose’’, tubona kandi henshi Yesu yagiye yumva abababaye akabatabara (yakijije ibimuga,ahumura impumyi,azura abapfuye batari bamwe), ibi byose biduhamiriza ko nta natwe Imana itazirengagiza gutaka kwacu tuyitakira ku manywa na nijoro, keretse nitubigiramo uruhare tukayibuza gukora nk’uko yabigaragarije umuhanuzi wayo Yesaya( yesaya 59:1-2) ngo “dore ukuboko kw’Uwiteka ntikwaheze ngw’ananirwe gukiza; n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngw’ananirwe kwumva. 2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu nikwo kwabatandukanije n’Imana yanyu, ibyaha byanyu ni byo biyitera kubim’amaso, ikanga no kwumva.’