Kuki utekereza ibibi ku bandi?

“ Urukundo …ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho,ntirutekereza ikibi ku bantu …rubabarirabyose rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose”1 Kor 13: 5,7

Aya magambo ndatekereza ko benshi mwayamenye kuko iki gice muri Bibiliya aho Paulo avuga ku rukundo, hazwi na benshi.

Burya mu rugendo dukora nk’abakristo bakora tugerageza gutunganya ingeso zacu hari igihe usanga, tugera aho twiyorohereza ibintu, tugasigara tureba ku kwirinda ibyo twise ibyaha bikomeye gusa, ibindi tukabirengaho, ni ukuvuga ko dushyiraho ibyiciro by’ibyaha.

Paulo rero aratubwira ko ufite rukundo adatekereza ikibi ku bantu, hirya agakomeza avuga ko urukundo rwizera byose.

Ese aya magambo tuyitaho mu mibereho yacu ya buri munsi?

Mu biganiro by’abakristo uwavuga ko ari ibya buri munsi kunegurana mu byongorerano ntiyaba akabije. Urugero nshaka kuvuga ni urureba cyane cyane ku kuvuga ku bandi bakozi b’Imana, baba abo musengana cayngwa se n’abatari abo mu itorero ryawe, cyangwa se kuvuga ku yandi matorero. Usanga abantu biyanduza cyane. Umuntu agira atya yagirwa , cyangwa ( yakwiyita) Pasteri, Bishop, Apotre, abantu bagatangira kuvuga ko yihamagaye, ko ibyo byose ari impamvu zo gushaka ibyubahiro.

Ese kuki utekereza ibibi gusa, ntutekereze ibyiza, ngo wibwire ko yaba ari Imana imuhamagaye, cyangwa se ko atabitewe no gushaka icyubahiro ? Ese imigambi yo mu mutima uyibona ute ko imigambi imenywa n’Imana?”.Nicyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mitima…” 1 Kor4: 5 Uko niko Paulo yabwiye ab’I Korinto, ababaza ati Ninde wabagize abacamanza?, avuga ko ibitekerezwa mu mitima , ibigambiriwe(motivations)Imana ku gihe cyayo ariyo izabicira urubanza.

Twari tumenyereye ko abo twita abatizera cyangwa abisi banegura ibyo mu nzu y’Imana, none ubu abakristo banze gusigara inyuma, nibo birirwa basenyana. “…Mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk’abantu?...”1 Kor 3:3, muri iri jambo Paulo yakomeje asobanura impamvu abita aba kamere , kubera kwirema ibice. Reka njye nongereho nti “Ntitubaye aba kamere niba dutekereza ibibi ku bandi, ntitwizere ibyiza?”. Twamenyereye ko “Abisi” aribo bavuga ko abantu bajya mu murimo w’Imana cyangwa bagashinga amatorero, kubera inyungu (business) baba bishakira, none natwe abakristo iyo niyo yabaye imvugo. Ibyo byaha turishyiraho ibyiki?

Iri jambo ryari iryo guhugurana kugira ngo twongere turebe ibyo twibwira mu mitima yacu. Birashoboka ko twaba tutakigendera mu rukundo, cyangwa twararetse urukundo rwa mbere. Dushobora no kuba twararetse, kamere igafata umwanya kurusha Umwuka, kuko Bibiliya itubwira ko urukundo turuhabwa n’Umwuka. Reka Twigenzure.

Adolphe MITALI