Kuki ngomba kwemera Bibliya nk’ijambo ry’Imana? Rev SEBUGORORE Henry

KUKI NGOMBA KWEMERA BIBLIYA NK’IJAMBO RY’IMANA ?

" Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose."

1) Impamvu ya 1: Ngomba kwemera Bibliya nk’ijambo ry’Imana, kuko Umwuka w’Imana ariwe wayoboye abanditsi kwandika iby’Imana yashakaga ko bandika,
Kuva 32:16; Yeremiya 36:2 ; 2 Petero 1:21.

2) Impamvu ya 2: Umwami Yesu ubwe yatanze ingero nyinshi ku byanditwe byo mu isezerano rya kera ,
Lk 24:44-47
• Yavuze ku mwuzure w’igihe cya Nowa, Lk 17:26-27
• Isenyuka rya Sodomu na Gomora, Lk 17:28-29
• Kurimbuka kw’i Tiro ni Sidoni, Mt 11:21-22
• Pasika, Mt 26:2
• Amategeko, Mt 5:17
• Mose n’igihuru cyaka, Mk 12:26
• Yatanze ingero kuri: Yona, Dawidi, Salomon, Daniel, Aburahamu n’abandi.

3) Impamvu ya 3: Bibliya ni igitabo gifite ubumwe mu mpitagihe n’ubwo abanditsi ari benshi.

Bibliya yanditwe n’abantu 40 batandukanye ( abungeri, abarobyi, abategetsi, abakoresha b’ikoro, abaganga..) mu myaka nk’ 1500. Ariko ifite intumbero imwe kandi yerekana Imana imwe y’urukundo yakunze abanyabyaha.

4) Impamvu ya 4: Ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibliya bwamaze gusohora.
Iki ni ikimenyetso cyerekana ko Bibliya ari ijambo ry’Imana koko, Yesaya 7:14; Lk 24:14
- Ubuhanuzi kw’ivuka rya Yesu Krisito
- Ubuhanuzi k’urupfu no kuzuka kwe, Yesaya 53:1-12.

5) Impamvu ya 5: Ijambo ry’Imana rigira imbaraga.
Iyo ibyanditswe byera bitaba ijambo ry’Imana ntibyari kuba bifite imbaraga, Abahe 4:12.

6) Impamvu ya 6: Ubumenyi ( science) bwemeza ukuri ko muri Bibliya.
Abanyabwenge benshi ntibemeraga ukuri ko muri Bibliya. Bayifataga nka " mythe" cyane ku bijyanye no gusenyuka kw’imijyi ya sodomu na Gomora.
* Abanyamerika babiri: Walter Erast na Thomas Schaub, bemeje ko bavumbuye ibisigazwa by’iyi mijyi yombi hafi y’inyanja y’umunyu ( Mer morte).

7) Impamvu ya 7: Bibliya ibyara ibitangaza iyo tuyizeye.
Iyo tuyikoresheje ubuzima burahinduka.
* Umuvugabutumwa Billy Graham wabaye ikirangirire mw’ivugabutumwa, yavuze ko yamaze igihe kinini ashidikanya k’ukuri kwa Bibliya. Hashize igihe yaje kumurikirwa n’umucyo w’ijambo ry’Imana, avuga magambo agira ati:
" Bibliya niyo yonyine izaba itegeko rigenga imibereho yanjye n’umurimo wanjye : Rick Warren "
* Uwitwa Moody we yaravuze ati: " Ntabwo twahawe Bibliya nk’igitabo cyo kutwungura ubwenge ahubwo twayiherewe guhindura ubuzima bwacu", Imana ishimwe.

Rev SEBUGORORE Henry