“Kuki ari ngombwa gukizwa? Wabwirwa n’iki ko ukijijwe? Iherezo ry’uwakijijwe ni irihe?” (Igice cyambere)

“Kuki ari ngombwa gukizwa? Wabwirwa n’iki ko ukijijwe? Iherezo ry’uwakijijwe ni irihe?” (Igice cyambere)

Yohana 3:17 " Kuko Imana itatumye umwana wayo kw’isi, gucira abari mw’isi ho iteka, ahubwo Imana yabikoreye kugirango abari mwisi bazakizwe nawe"

Yesu ashimwe nshuti zanjye. Nkuko maze iminsi mbisaba Imana, nifuje ko twaganira gato ijambo ry’Imana, rifiteintego "GUKIZWA". Mu nteruro irihe juru muri uyu murongo wa 17 w’igice cya gatatu cyaYohana, tubonye ko icyatumye Yesu yambara umubiri w’abantu akaza kw’isi, ari impamvu imwe gusa " KUGIRA NGO ABARI MW’ISI BAKIZWE NAWE"! Ibi bishatse kuvuga ko iyo wakijijwe, bisobanura ko wemera mission yazanye Yesu, kandi ko umurikiwe n’Imana washoboye kuyishyikira (Iyo mission). Wabaza uti mbese umuntu akizwa ate?

Tuzabirebera hamwe muri icyicyigisho. Nagirango kandi nsabe uwabona umwanya wo gusoma bibiliya year ko yasoma ikiganiro cyose Yesu yagiranye na Nikodemu (Yohana ibice bitatu, uhereye kumurongo wambere), muri iyinyigisho, tuzashobora kurebera hamwe ibibikurikira: 1 Umuntu akizwa ate? 2. Wabwirwa n’iki ko ukijijwe? 3. Uwakijijwe afitiye mumaroki umuryango cyangwa igihugu abamo? 4. Gukizwa bifite akahe kamaro mu buzima busanzwe? 5. Iherezo ry’uwakijijwe ni irihe?

Ubu tugiye kwigira hamwe ijambo ry’Imana, tuvuga ingingo ya mbere n’iyakabiri muri eshanu dushaka ko icyi cyigisho kizadufasha kumenya no gusobanukirwa neza.

1. Umuntu akizwa ate?

Igisubizo cy’ikikibazo gikubiye mu magambo Yesu yasubije Nikodemu, aho amubwira ati umuntu atabyawe ubwa kabiri ntashobora kubona cyangwa kwinjira mu bwami bw’Imana! Mu magambo make ni ukuvuga ko gukizwa ubwabyo ari ukubyarwa ubwakabiri!

Bitewe n’uko ijambo ubwami bw’Imana rifite indi nyito ivuga ngo ubugingo buhoraho, muri icyo gice cya gatatu cyaYohana, tubonako, bitewe n’uko Nikodemu atahise asobanukirwa inyigisho Yesu yamuhaga muri uriya murongo wagatatu, Yesu yakomeje kumusobanurira kugeza kumurongo wa 16 ubwo yamugereraga ku ngingo nyamukuru ati: Kuko Imana yakunze abari mw’isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16).

Uyu murongo utwereka neza ko GUKIZWA aribyo na none byitwa KUBYARWA UBWA KABIRI aribyo na none byitwa KWIZERA YESU. Kugera aha rero tuba tukiri mu mvugo ya bibiliya, iyo bamwe bakunda kwita imvugo y’ Umwuka, ariko tuba tugera kumuntu urimo ukora uyu murimo w’Imana witwa gukizwa, ngo turebe we icyo akora, kuko nk’uko ushobora kwizera kujya I Burayi ukazarinda upfa unakibyizera ariko utarajyayo, niko n’umuntu adasobanukiwe neza ijambory’Imana, ashobora kuvuga ko yizeraYesu bishatse kuvuga ko akijijwe cyangwa yabyawe ubwa kabiri, ariko akazarinda apfa atara mwizera rwose!
Gukizwa, kwizera Yesu cyangwa se kubyarwa ubwa kabiri, gushyirwa mu bikorwa kwabyo kuri mw’ijambo rimwe gusa ari ryo “KWIHANA IBYAHA”(Ibyakozwe n’ Intumwa 2: 38-39).Pawulo nawe yabivuze neza mu baroma 10 umurongo wa 9 kugeza kuwa 10 : "Niwatuza akanwa kawe ko Kristo ari umwami, ukizera mu mutima ko Imana yamuzuye mu bapfuye uzakizwa. Kuko umutima ariwo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, yakwatuza akanwa ke agakizwa."

2. Wabwirwa n’iki ko ukijijwe?

Mbibukije gato, ikiganiroYesu yagiranye na Nikodemu (Yohana3 :3) Yesu amaze kumubwira neza by’ukuri ko umuntu atavutse ubwa kabiri adashobora kubona ubwami bw’Imana cyangwa se ubugingo buhoraho, cyangwa se mu yindi mvugo izwi na benshi, kuzajya mw’ijuru ! Kubera kudasobanukirwa Nikodemu yaramubajije ati mbese umuntu yakongera kubyarwa ate kandi akuze? Ese yasubira munda y’umubyeyi we akongera akabyarwa bundi bushya! Igisubizo Yesu yamuhaye ku murongo wa 7 n’ uwamunani cyanditse gutya:

Ntutangazwe n’uko nkubwiye ko bibakwiriye kuvuka ubwa kabiri, umuyaga urahuha ukumva guhuha kwawo ariko ntumenye iyo ujya (umuyaga), uko niko n’uwabyawe n’Umwuka amera.

Mu magambo make asobanutse neza, Yesuyasobanuriye Nikodemu ko gukizwa cyangwa kubyarwa ubwa kabiri ari umurimo Imana ubwayo ikora mu mutima w’umuntu, kuko umuyaga ubwawo ntushobora kwiha itegeko ryo guhuha! Bibiliya itubwira ko kugirango umuntu akizwe cyangwa yakire Yesu mu buzimabwe abanza kumva ijambo ry’Imana, ashobora kuba ari hamwe n’abandi cyangwa se yicaye iwe yumva radiyo, asoma bibiliya cyangwa se binyuze muri ubu buryo bushya Imana yaduhaye bwa internet. Umwuka w’Imana ubwe, yigisha umuntu ijambo ry’Imana, akamuha gusobanukirwa neza. Kuko ijambo ry’Imana ari umucyo, iyo rikumurikiye, icyambere kibaho ni nk’ibindi byose biba ahantu umucyo umuritse hari hasanzwe umwijima ibyari mu mwijima byose bihita bijya ahagaragara! Ijambo ry’Imana rishorewe n’ Umwuka Wera rihita ryemeza uwo muntu uri kurisoma cyangwa kuryigishwa ko ari umunyabyaha. Mwibuke ibyabaye kuri Petero akibonana na Yesu bwa mbere (Luka 5 :8) yitegereje Yesu (ariwe Jambo nkuko byanditse muri Yohana igice cyambere) mu kwitegereza Yesu ahita yibonaho ibyaha niko kumubwira ati : Va aho ndi Mwigisha kuko jye ndi umunyabyaha.

Ijambo turi kwiga ngo mbese wabwirwa n’iki ko ukijijwe? Ryoroshye gutangira gusobanura aha kuko icyambere gitangirirwaho tumaze kukibona! Dusoma kandi muri (2 Abakorinto 7 :10) handitwe ngo : « AGAHINDA KO MU BURYO BW’UMWUKA, GATERA KWIHANA KUTICUZWA » umuntu afate umwanya yazasoma iki gice cya karindwi cyose cyamwigisha byinshi byiza!

Uwabyawe n’ Umwuka w’ Imana amera ate rero? Amaze kwimenyaho ibyaha no kubyihana asabye Imana kubabarirwa no kuhagizwa amaraso yaYesu uwo muntu ahita atangira gufatanya na kamere y’Imana! Ibyo tubisoma muri (2Petero 1 :4). Kuko Imana ikiranuka mubyo ikora byose kandi ikaba ari iyera iyo kamere y’Imana imutera kwanga ibyaha n’ibiganisha ku byaha byose (Ni nayo mpamvu bibiliya itubwira ko umuntu wakijijwe aba yahindutseicyaremwe gishya, ahandi ikatubwira ko aba yabaye umwana w’Imana !).

Aha rero niho Yesu abwira Nikodemu ko Uwabyawe n’ Umwuka w’Imana atangira gukora ibintu abantu batasobanukirwa! Nibyo bo bitako ari ibyaha bito we atangira kubyirinda no kubihungira kure. Kuba uwakijijwe bivuga gutandukana n’ibyaha ndetse no kugira imibereho ya buri munsi igaragaramo gukiranuka bikagaragarira abantu bose, baba abo mubana mu rugo, mu kazi ndetse no mu nzira zose ucamo niyo haba kure y’iwawe (1Yohana2 :6).

Wamenyeshwa rero ko ukijijwe n’uko wisanzeho ko ibyaha wakoraga mbere y’uko wumva cyangwa wigishwa ijambo ry’Imana ubu utakibikora ndetse ko ari amateka kuri wowe, bikaba bisigaye gusa ari ubuhamya waha abandi ubamenyesha ko Yesu yakugiriye neza! Ibyo ntibikomeye kuko Pawulo yanditse avuga ati :NSOBOZWA BYOSE NA KRISTO UMPA IMBARAGA (Abafilipi 4 : 13)

Yesu abahe umugisha tuzasubira mu gice cya kabiri twigira hamwe ingingo zisigaye arizo :

3.Uwakijijwe afitiye mumaro ki umuryango cyangwa igihugu abamo? 4. Gukizwa bifite akahe kamaro mu buzima busanzwe? 5. Iherezo ry’uwakijijwe ni irihe?

Mwari kumwe namwene So KAYIRANGA Marcel.