Kuki abantu bavuga ko ndi umupagani nyamara njye nziko ndi Umukirisitu ?

Iki ni ikibazo abantu bamwe na bamwe bo mu nsengero za gikirisitu bajya bibaza, iyo bisanze hari ababagereranya cyangwa bakabita abapagani, mugihe nyamara bo ubwabo bitangiraga ubuhamya ko ari abakirisitu, ibi rero bikaba bikurura impaka z’urudaca, nyamara bigatuma umuntu yibaza uko ashoboka kumenya igisubizo nyakuri n’ impamvu bamwitiranya.

Dusubiye mu byanditswehasobanura ko ubu kirisitu bwakomotse kuri za ntumwa Yezu/Yesu yasize nyuma y’uko ajyanwe mu ijuru, abantu batari bazizi ariko bazi Yezu bakaba barabonye imirimo myiza zakoraga, urukundo zari zifite, gukiranuka, kwihangana,gusangira ibyabo n’ubugwaneza bari bafite bakibaza ngo ariko aba bantu si aba wawundi witwa kristo Yesu ( aba Yesu Kristo), bityo bityo izina riza gufata babita abakristo, babigaragara ko ntaruhare aba bantu bagize mu kwiyita abakirisitu/ abakristo.

Kurundi ruhande, bamwe mu banditsi nk’uko byakusanyirijwe hamwe muri encyclopedia bavuga ko ubupagani (païen) biva ku ijambo ry’ikilatini paganus risobanurwa nk’umunyamusozi watsimbaraye ku mico n’imigenzo bya gakondo, iri jambo rikaba ryaratangiye gukoreshwa mu kinyejana cya IV nyuma y’ivuka rya Yezu kirisitu, naho bibiliya yo ikagaragaza abapagani nk’abantu batizera Imana, banze kwakira Yezu nk’umwami n’umukiza wabo bagatsimbarara ku ngeso za kamere y’icyaha bityo bakaba badafite umugabane mu bwami bwo mu ijuru ahubwo bakazarimbukana na satani.

Ni ibiki biranga abapagani

  • Umupagani arangwa no kutizera Imana no gutukisha izina ryayo ( abaroma 2:24, Yesaya 52:5)
  • Bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo
  • Ubwenge bwabo buri mu mwijima n’ubujiji buri muri bo
  • Bafite umutima winangiye ukora iby’isoni nke ,ubusambanyi no kwifuza kubi (Abefeso 4:17-19)
  • Imitima yabo yirunduriye mu mirimo ya kamere ( abagalatiya 5:19-21)

Kuki hari abitwa abapagani kandi baba mu nzu y’Imana

  • Hari abantu benshi bibwira ko kuba munzu y’Imana aribyo bibahesha gukizwa? Oya duheshya gukizwa no kwemerera Yesu akaba ariwe uyobora ubuzima bwacu ni cyo kizatuma abantu batakwitiranya n’abandi.
  • 1 Yohana 1: ..“ Nituvuga y’uko dufatanije nayo tukagendera mu mwijima tuba tubeshye tudakurikiza ukuri,6 ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko nayo ari umucyo, tuba dufatanyije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.

Ni iki nakora ngo batazongera kunyitiranya

Abefeso 5: 14Nicyo gituma bivungwa ngousinziriye we, kanguka uzuke kristo abone uko akumurikira.15 Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge,mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo umwami wacuashaka.

Abagalatiya 5: 24 Aba Kristo Yesu babambamye kamere n’irura n’irari byabo. 25Niba tubeshwaho n’umwuka tujye tuyoborwa n’umwuka. 26Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirana amahari.

ERNEST R.