Kuki Imana yita ku muntu?


Zaburi 144:3-4
- Uwiteka umuntu ni iki ko umumenya?
- Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho?
- Umuntu ameze nk’umwuka gusa: iminsi ye imeze nk’igicu gishira.

1Samweli 15:17
Samweli aravuga ati "mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware w’imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli?

Imana idukunda mu buryo bwihariye, yaduhaye Yesu aradupfira, ahanwa igihano cyacu, ashenjagurwa ku bwacu. Aduha abamalayika bo kudukorera. Aduha Umwuka wera wo kudutinyura mu bwoba dufite, Imana ntako itagenje.

Dawidi amaze kureba ibyo Imana yamukoreye byose aravuga ati: Uwiteka umuntu ni iki? Umuririmbyi wa korari yitwa Gahogo we yabajije Yesu ati: Wanciye iki? nawe nange twakibaza icyo Imana yaduciye bituma iduha iyi migisha yose dufite. Ubuzima bwose waba ubayemo iyo witegereje ubonamo ugukora gukomeye kw’Imana. Bigatuma wakibaza impamvu ufite amaguru abandi yaracitse, ufite akazi abandi badakora, urya ukijuta abandi bamanitse imbabura, ufite amahoro mu rugo abandi bifuza basi no gupfa barabibuze, ufite abana b’umugisha abandi inda zarabaye nk’urutare, wakibaza impamvu umeze gutyo hari abandi bifuza kubaho nibura nkawe.

Ariko burya abadafite ibyo tuvuze byose, bameze nk’uko mvuze haruguru nabo Ubuntu bw’Imana bubariho kandi no mu makuba yabo Imana ibashakiramo amahoro.

Ubwo Sawuli yasuzuguraga Uwiteka, nibwo Samweli yamubwiye ati: ese ugira ngo nubwo wigayaga Imana ntiyagutoranije ngo ube umwami wa Israyeli?

Nawe nubwo wari uziko utari uwo gukundwa, ubu uri uw’igikundiro, ntiwari uwo gutekerezwaho ariko none dore uko ujya kubona baraguhamagaye ngo ngwino utugenzereze gutya. Wumvaga uzapfa ejo ariko reba uko Imana yaguhaye agaciro kangana gutyo. Ese nubwo wigayaga Imana ntiyagutoranije ikakugira ishyanga ryera, ubwoko bw’Imana yaronse ngo wamamaze ishimwe rye? Nubwo wisuzuguraga reba aho Imana yagukuye, reba n’aho ikugejeje.

Mose yabwiye Abisrayeli ngo icyateye Uwiteka kubakunda suko mwari beza cyangwa muruta abandi ubwinshi, ati ‘’ahubwo mwari babi hanyuma y’abandi.’’

Ndagira ngo buri wese atekereze neza uko akora umukoro Imana yamuhaye, mbese aho nturokora inyamibwa, mbese aho ntiwibwirako ibitambo utamba, imirimo ukora bituma Imana ikwishimira kuruta uko waha agaciro icyo Imana yakoze kugira ngo ube ugihumeka na magingo aya?

Nuko twibukeko mu by’ukuri ntacyo Imana iduca uretse gusa ko yuzuye urukundo rwinshi, igashaka kutugirira neza maze tuyoborwe nayo kandi tuyumvire, tuyibere uko ishaka, amen.

Mugire umunsi mwiza!!!

Fidele Amani@agakiza.org