Kuki Imana yemera ko tugeragezwa?

Ubundi iki ni kimwe mu bibazo abakristo benshi bibaza iyo bahuye n’ibibagerageza bitari bimwe bakibaza impamvu Imana ibyemera kandi bayikorera.

1 Samuel 16:18, Havuga Dawidi uko Imana yamunyujije mu bigeragezo bikomeye ariko akabikuramo indangagaciro zikomeye.

Hagira hati ‘’Umuhungu umwe aramusubiza ati “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”

Dawidi ku myaka 16 yari afite indangagaciro zikomeye utakekera ku mwana ungana gutyo, kandi ko nta handi yazikuye usibye mu bigeragezo yahuye nabyo.

Impamvu tugeragezwa ntabwo ari uko Imana iba itwanga ahubwo iba igirango itwubakemo indangagaciro z’ umukristo.

‘’Iyo washonje Imana iba igira ngo nuhaga uzagaburire abandi, iyo wanzwe ni ukugira ngo uzakunde, iyo wabaye impfubyi Imana ikaguhumuriza abazaba impfubyi nyuma yawe nawe uzajya ubahumuriza, ubaha ihumure wahawe n’ Imana.’’
Mu gihe uri kubicamo nta kintu kiryoshe kiba kirimo, ndetse rimwe na rimwe wakwibaza igituma Imana yemera ko ubabara utyo kandi ari Imana y’ urukundo, ariko nyuma ubivuyemo nibwo umenya ko kubicamo ari urukundo rw’Imana.

Hari abana iyo babonye ibase irimo amazi bayibona nk’ ikintu kibi mu buzima bwabo, ariko Mama w’ umwana aba yabanje kuyashusha, yateguye igitambaro cyiza cyo guhanagura umwana akamufubika, nyuma akamwonsa agakura neza ariko kuko umwana atazi imigambi myiza umubyeyi amufitiye we arizwa n’ ibase kandi harimo amazi yo kumukiza umwanda.

Imana izi kamere yacu, nta bundi buryo bwo kudukiza kamere usibye kutunyuza mu bigeragezo kugira ngo Imana ikuze kwizera kwacu.

Abantu benshi iyi nzira barayanga bahitamo kwibanira na kamere zabo ariko bagakomeza kwitwa abakristo, ariko twibukeko Yesu yavuze ko bazatumenyera ku mbuto zacu ntahandi ziva ni ukwemera gupfana na Yesu no kuzukana nawe.

Ubusanzwe ibigeragezo biva ahantu 3 kuri Satani agamije kudusenya, ku miterere yacu rimwe na rimwe itari myiza hamwe no ku Mana igamije gukuza kwizera kwacu.

Abantu benshi babyitiranya n’imivumo, karande, imikoshi n’ibindi ariko hari ubwo Imana yemera kukunyuza mu bigeragezo kugirango igukuze mu kwizera. Ibyo rero ntabwo ari umuvumo ahubwo bizavamo umugisha mu gihe gikurikiyeho.

Nyuma yo gusoma iyi inyigisho no gusobanukirwa ko Imana itugerageza igamije kutwubakamo indangagaciro z’abakristo zizatuma tubasha gukorera Imana neza no kwihanganira ibigeragezo banyuramo, dukwiye kurushaho gusenga ngo tugwize imbaraga, mu izina rya Yesu, Amen.