Kujyana n’Imana (I)

Turi mu cyumweru gisoza umwaka wa 2016 twitegura gutangira umwaka wa 2017; ikintu tuzaba dukeneye kuruta ibindi ni ukujyana n’Imana mu mishinga yacu yose, kandi nayo nibyo ishaka.

1.Kujyana n’Imana (Kuva 33:12-17)

Imana yahaye Mose ibikenewe byose mu rugendo inamubwirako izajyana nawe ikamuruhura. Nubwo Mose yari yumvise iryo jwi yarongeye ayibwira ko kugira ngo ibakure aho bari aruko yemera kujyana nabo.

Usanga mu itangira ry’umwaka abantu benshi baba basaba imigisha, kenshi bakibagirwa kubwira Imana ngo bajyane cyangwa ngo basabe imigisha irimo Imana.

2. Kujyana n’Imana ni ikimenyetso cy’umugisha (Kuva 33:16)

Mose yari aziko iyo ufite Imana uba ufite byose. Dufite abo Imana yahaye manu; aho guhesha Imana icyubahiro mu byo yabahaye ahubwo babikiranirwamo. Nyamara dukeneye kujyana n’Imana muri byose kuko niwo mugisha mukuru.

3. Kujyana n’Imana nicyo kidutandukanya n’abandi

Kuva 33:16 Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo mu isi?"

Ikidutandukanya n’abandi si ubwinshi bwibyo twatunga ahubwo ni uko tuba dutunze Imana muri twe. Impamvu Balamu yananiwe kuvuma abisirayeli nuko yasanze ari ubwoko butuye ukwabwo kandi Imana ikaba ituye hagati muribo.

4. Kujyana n’Imana nibyo bituruhura

Kuva 33:14 Aramusubiza ati"Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure."

Imwe mu nyungu yo kujyana n’Imana ni uko idutwaza nyamara usanga abantu bagira imitwaro y’ubuzima ikabaremerera kuburyo bibagora kwegera Imana kandi yarasezeranye kuturuhura turi kumwe nayo.

Impamvu Imana iri kutwinginga ngo tujyanye nayo mu mwaka utaha; nuko iziko tuzahura n’ibituremereye bikenewe ko idutwaza kandi yo yarangije gitegura imbaraga z’uyu mwaka.

5. Icyo Imana igushakaho i uko mujyana (Mika6:8)

Niyo waba utararuhurwa ariko kuko muri kumwe n’Imana wumva umunezero. Tunezerwa mu muraba kuko naho yahaduhereye amahoro. Dufite Imana itegeka imiraba n’imiyaga bikayumvira.

Dukeneye kumva ijwi ritubwira ko Imana turi kumwe.

6. Ntukemere kugenda wenyine

Kuva33:15 Mose aramubwira ati"Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino.

Nubwo wabonako ibintu bitagenda neza ariko Imana iba ihari hari ibyo iri gutunganya neza.

7. Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe

Zaburi 37:5 Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira na we azabisohoza

Kugira Imana muri byose nizo nyungu zacu kuko tubona ibyo dukeneye byose. Dusoza twifuze kujyana n’Uwiteka mu mishinga yose dufite mu mwaka utaha.

Indirimbo ya 46 mu gushimisha:unjy’imbere, Man’isumba byose.

Pastor Uwambaje Emmanuel