Kujya muri Kenya Byatweretse ko hari benshi bamaramaje mu Gukorera Imana / Chorale Evangelique – Gisenyi

Ahagana ku isaha ya sa tatu z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 ugushyingo 2016, nibwo Imodoka itwaye Chorale Evangelique ikorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR Akarere ka Rubavu mu ururembo rw’uburengerazaba yasesekaye mu mujyi wa Gisenyi, aho iyi chorale ije ivuye mu urugendo rw’ivugabutumwa rw’iminsi 5 yakoreraga mu bihugu bya Kenya na Uganda, Umuyobozi wayo akaba avuga kokujya muri Kenya byaberetse ko mu isi hari benshi bamaramaje mu gukorera Imana .

Ikigera ku umudugudu wa Bethfague ikoreraho umurimo w’Imana, Chorale Evangelique yakiriwe n’itsinda ry’aba Christo barangajwe imbere na Pastor Karekezi Jean umuyobozi w’ Ishuri rikuru ry’ itorero rya ADEPR Institut Pentecoste de Gisenyi (IPG) ndetse na Pastor KABERUKA Canisium umuyobozi w’uyu mudugudu.

Bwana Faustin HARERIMANA Umuyobozi w’iyi Chorale yatangarije agakiza.org ko Urugendo rwabaye ruhire kuva bahagurutse mu Rwanda kugeza bagarutse, ndetse ngo mu gihugu cya Kenya bakiriwe mu buryo bushimishije.

Mu bigendanye n’igiterane nyir’izina, Bwana Harerimana yatubwiye ko bahahuriye n’abaririmbyimbyi batandukanye, abo yabashije kumenya ni abaturutse muri Kenya, Tanzaniya, Burundi, Uganda ndetse n’ Abavuye muri Afrika y’epfo, akomeza avuga ko banyuzwe n’imitegurire y’iki giterane ndetse bakaba bahakuye ubunararibonye buzabafasha mu mitegurire yabo.

Mu kugaruka ku wa mbere tariki ya 07 ugushyingo 2016, Chorale Evangelique yanyuze I Kampala muri Uganda, ahari ishami ry’itorero ADEPR Naho ihakora ivugabutumwa ry’umunsi umwe naho bigenda neza, ikaba yaravuye muri Uganda inabonye ubutumire bwo kuzagaruka yo mu ivugabutumwa.

Ni Iyihe Nyungu Chorale Evangelique ikuye muri uru rugendo

Ku birebana n’inyungu y’uru rugendo, Bwana Harerimana yadutangarije ko ubusanzwe bari bamenyereye gukora ivugabutumwa mu ndirimbo Inaha mu Rwanda gusa bakoresha ururimi rumwe, ariko kuri ubu Indirimbo zabo zimaze kwambuka ibihugu bisaga 6, ikindi kandi ngo muri iki giterane bungukiyemo inshuti nyinshi cyane kuburyo mu mpera z’uyu mwaka bamwe muri bo bazatangira kuza ino mu bikorwa by’ivugabutumwa no gutsura umubano. Ku urundi ruhande Pastor Kaberuka umuyobozi w’umudugudu wa Bethfague yadutangarije ko uru rugendo rufite inyungu nyinshi akaba yizeye ko hari ibyo Evangelique izanye bizagirira itorero umumaro.
Mu birebana n’ubuhanga mu kuririmba, Bwana Faustin yishimiye cyane urwego rw’imiririmbire igihugu cy’u Rwanda kigezeho ngo kuko muri iki giterane Chorale Evangelique ariyo Rukumbi yaririmbye Inacuranga (Live), Abandi bose bakoreshaga imiziki isanzwe ikoze (Play Back), Ibi bikaba byarabateye imbaraga cyane, kuko abandi bose batangariraga urwo rwego imaze kugera ho kuri bo byari nk’inzozi.

Ni izihe nama Itorero rya ADEPR na Chorale Evangelique Bagira abatinya gukora ivugabutumwa rya Kure?

Babajijwe n’umunyamakuru wa agakiza.org inama baha abitinya kwambuka imipaka cyangwa gukora ivugabutumwa rya Kure, Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR Gisenyi bwatangaje ko Chorale z’I Gisenyi zimaze kugera ku rwego rushimishije mu ivugabutumwa kuburyo nka Chorale Bethel, Impuhwe, Bethlehem na Evangelique zikwiye kubabera ikitegererezo, mu gutanga inama. Pastor Kaberuka yakomeje igira iti “Ikibanza ni iyerekwa no Gusenga, naho ubundi Imana yavuze ngo tugende ni nayo ikingura amarembo”

Umuyobozi wa Evangelique we yagize ati “Ubundi twe Twarakijijwe turi aba Kiristo, kandi intego yacu ni ukwamamaza ubwami bw’Imana, Bililiya rero aravuga ngo tugende hafi na Kure twamamaze kiristo, yego biba bigoye binahenze, ni nayo mpamvu usanga benshi babitimya, ariko nasanze umurimo w’Imana yo ubwayo uwushyigikira, ikindi nta mpamvu yo gucogora kuko Imiruho n’imvune byose tugira muri uyu murimo kristo azaduhembera,”

Chorale Evangelique muri Kenya baririmba

Byari bibereye ijisho
PNG
Bahimbazaga Imana mu mudiho w’i Rwanda

Muri Kenya Hafi y’ahabereye igiterane (Photo Net)

Pastor KAREKEZI Jean, Pastor MUSONERA RUGAMBA Razal na Perezida wa Evangelique

Ushobora Gusoma Inkuru bifitanye isano : Kanda http://agakiza.org/?Chorale-Evangelique-y-I-Rubavu-yerekeje-I-Nairobi-Kenya-mu-giterane