Kujya mu ijuru kuri benshi babona bidashoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.

Bimwe mu birenze gutekereza kw’umuntu, ibirenze ubushobozi bwe, ndetse ibigaragara ko bidashoboka ushingiye kuri kamere muntu,harimo kujya mu ijuru kwacu nk’abantu dushaka ubutunzi buri munsi,myamara kubizera Imana bakayubaha si ikintu cyo gutindaho cyangwa kugisha umutima inama, kuko byose birashoboka rwose “Matayo 19:26”.

Nk’uko tubibona muri iki gice twanditse haruguru, Nyuma y’aho umusore w’umutunzi abarije Yesu ati: Ese ko ayo mategeko yandi umbwiye nayitondeye nsigaje iki ngo mbone ubugingo buhoraho? Yesu nawe akamusubiza ko icyo asigaje ari ukugenda akagurisha ibyo atunze agaha abakene, maze yarangiza akamukurikira, bibiriya igaragaza ko uyu musore byamubabaje cyane, ndetse mukugenda kwe ngo ntacyo yongeye kuvugana na Yesu.

Ibi rero nibyo byatumye Yesu afata umwanya wo gusobanurira abigishwa ko n’ubwo biruhije cyane ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru, ndetse bakaba banibaza ngo niba ariko biri ni inde uzakizwa, ko ku mana nta kidashoboka.

Muby’ukuri bene data gutunga ni byiza kandi twese turabiharanira, ni nangombwa ku mukirisitu gutunga, kuko ubutunzi bwe buracyenerwa cyane mu buzima bwe bwa buri munsi ndetse n’ubwitorero muri rusange (gufasha akakene, gutanga amaturo, kubaka insengero, kugura ibyuma by’umuziki n’ibindi), ariko igikunze kugaragara ari nacyo gishobora kubera umuntu inzitizi yo kubona ubwami bw’ijuru, ni inzira zinyurwamo ngo ubu butunzi tubugereho, ukurikije ibigaragara, abenshi bakura ubutunzi mu mahugu, uburiganya butari bumwe, ubujura yewe n’ubwicanyi, nyamara ibi ntago bikorwa n’abantu batazi Imana gusa, ahubwo ni abasanze bazi Imana, bikaba ari ikibazo gikomeye ari nacyo bibiriya ikomeza ibaza ngo byabamarira iki gutunga iby’isi niwamburwa ubugingo?

Ikindi kigaragara ni uko usanga umuntu iyo ashaka ubutunzi umwanya we wose awumarira mu kubushaka, ndetse n’ umutima we wose ukawurundukiye muri bwo, bityo ibindi bimusaba undi mwanya byose akabibona nko guta igihe (uzasanga hari abakubwirako batabona igihe cyo kwicara mu rusengero, ngo kuko abaguzi/abakiriya baba babategereje) bitewe kandi n’imvune aba yagize mukubona ubwo butunzi, ntibyoroha kuba yabukoraho ngo afashe abakene (uzasanga hari utanatinya kubwira ibimuga ngo ariko mwe muzageza he kwirirwa musabiriza, cyangwa ngo ntago ibyanjye bizajya byirirwa biribwa namwe kandi atarinjye wabamugaje!!, ibi rero urebye, usanga ari nabyo Yesu yashakaga kwigisha uriya musore kuko umutima we nawo wari waratwawe n’ubutunzi .

Mene data mukundwa iyo bibaye ngombwa ko ijuru ritabaho Yesu aba yarabitubwiye (Yohana 14:1-4), niyo mpamvu ari ngombwa gushyira ubwami bwo mu ijuru imbere, tukibuka kandi ko kububona bitwaranirwa ndetse n’intwarane zibugishamo imbaraga (matayo 11:12), bityo nawe ubushake ufashywa no kumvira umwuka wera, kuri wowe byakugora ariko utumbire Yesu azabigushoboza kuko niwe ubasha kuduha imbaraga (Abafiripi 4:12).

Ernest RUTAGUNGIRA