Kugumana na Yesu mu gihe uri mu bibazo-Pastor Desire

1 Samweli 22:23 Gumana nanjye humura kuko uhiga ubugingo bwawe ariwe uhiga n’ ubwanjye kandi ni ugumana nanjye ntacyo uzaba.

Intego y’ iri jambo ni ’’Kugumana na Yesu mugihe uri mu bibazo.’’ Nagira ngo tuganire ku bibazo duhura nabyo mu nzira ijya mw’ ijuru. Akenshi twumva turi twenyine tukagira ngo Yesu yadutereranye ariko ari kumwe natwe iteka ryose. Uretse ko natwe tugomba kuguma aho ari.

Iyo urebye akenshi mu ntambara zacu tuba turi twenyine.(INARIJYE cg ‘LE MOI’) iba ari nyinshi. Kuki? Yesu ntiyivanga utamuhaye ikaze ntiyinjira. Ibyahishuwe 3:20 ndi ku rugi ndakomanga umuntu niyumva ijwi agakingura ndinjira dusangire.

Emera ukingure mubane mu bibazo byawe. -Ijambo ry’Imana rivuga ngo twapfanye na Kristo tuzukana nawe si twe turiho ahubwo ni Kristo uriho muri twe. Biratangaje kumva umukristo avuga ko ababajwe n’uko bamuvuze,ati baranyanga, ati ndakenye, ukumva ahora ari jye, muri jyewe, urabyumva ko Yesu ntawurimo, ariko wumvise ko atari wowe uzaseba ahubwo Yesu mubifatanije biroroha bigakemuka vuba ariko ucyumva ko uri wenyine uzakomeza kuba wenyine.

Ariko mufatanije bizoroha kandi ubwo bufatanye yarabwemeye kuko yavuze ngo muze mwese abarushye n’abaremerewe mbaruhure kandi nkuko yababajwe no kugeragezwa abasha gutabara abageragezwa bose, kuko azi intimba icyo ari cyo kandi ntiyishimira kubabaza umuntu iteka niyo amubabaje amugirira ibambe.

Ubusanzwe sitwe duhigwa ahubwo ni Yesu uhigwa muri twe kuko ibibazo satani azana aba agira ngo utakaze Yesu( agakiza wakiriye) urumva ko atari wowe uhigwa sinzi impamvu uvuga ngo jye.Yosefu siwe yahigwaga hahigwaga isezerano kuko bavuze ngo: Tumwice tuzamenya amaherezo y’inzozi yarose. Urumva ko yahigwaga kubw’ inzozi yarose( isezerano yarafite) burya satani aguhiga kubw’ agakiza kakurimo.

Kakuvuyemo waba uri nk’ abandi bose kuko abakorera satani ntabahiga. Sauli ahiga David siwe yahigaga ryari isezerano ryuko azaba umwami. Urumva ko atari David wahigwaga. Ariko David aguma ku Mana. Nyuma y’ intambara zose yahuye nazo, yaravuze ngo: Uwiteka yambereye umwungeri ntacyo nakenye, yanteguriye n’ameza mumaso y’abazi banjye. Zaburi 23 Nawe nuguma kuri Yesu uzagenda utsinda buri munsi kandi ibyo ubona bimeze nk’ urupfu Yesu azajya abihindura amahoro.

Kwifurije kuguma aho Yesu ari mu ntambara zawe azagenda akurwanira buri munsi amen. Kandi icyagukuye aho Yesu ari urakizi ukireke: Bishoboka ko ari amaganya, ari intege nke, ari icyaha cyagukuye mu bwiza bw’Imana, hindura wigumanire na Yesu. Hari umugabo, ngo iyo yagendaga yumvaga hari presence ( ukubaho) ya Yesu buri munsi. Rimwe agera ahantu yanyuraga mw’ ishyamba yumva iyo presence arayibuze anyura mw’ ishyamba ariko agatangazwa n’uko intare zimubisa ndetse n’ingwe, agatambuka.

Hanyuma asohotse ishyamba, yumva Yesu agarutse iruhande rwe aramubwira ati Yesu uri umunyabwoba kugera ubwo ubona ngeze aho rukomeye ukanta kandi uri inshuti? Yesu aramubaza ati abantu mwabaye mute? We wari nde kugira ngo intare zikubise ingwe ziguhunge? Yesu ati ahubwo nabonye tugeze aho rukomeye nkubanziriza imbere kugira ngutegurire inzira uce aho natunganyije. Abona kubyumva.

Nawe humura nugumana na Yesu azakunyuza ahakomeye, nunyura mu muriro ntuzashya, ni unyura mu mazi ntazagutembana. Yesaya 43:1-5 Imana ikuretse gato byakugora ariko ni ugumana nawe azagufasha mubikugerageza amen! Pastor DESIRE HABYARIMANA