Kugirango urugo rukomere bisaba ubwenge no kujijuka

Dore inama zo kugira umuryango ushyize hamwe

1.Kubaka no kubumbatira umuryango

Kugirango urugo rukomere bisaba ubwenge no kujijuka
bitangwa n’ijambo ry’Imana atari ubwenge bw’isi (Imigani 24:3-4).

Ubwenge buva mu ijuru (Yakobo 3:17) irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, ni ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwubaka amahoro hagati y’impande ebyiri zitumvikana cyangwa zihanganye.

Kujijuka kwa mbere ni ugushaka Uwiteka, kwita cyane ku mibanire yawe n’Imana.

Namwe bagabo ni uko: Mubane n’abagore banyu neza, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zoroshye. Ugomba kugerageza kubaha abana, kubaha abakuruta, imibanire mibi y’umuryango ishobora kuba intambamyi cyangwa imbogamizi yo gusenga (1Petero 3 :7).

Ugandukire so na nyoko. Ugomba kubaha abagize umuryango, ukirinda intonganya no gushyira amakosa ku bandi, ibitagenda neza bikemurirwa mu muryango, ababyeyi bakwiye kubahwa kandi bakwiye gusohoza cyangwa gukomera kw’ijambo bavuze niba ari yego ikaba yego.

2.Ukwigenga cyangwa umudendezo w’abana

Kubigisha kubaho ubuzima bwabo, bigenga, bagatunganya ibyumba bararamo bakamenya uburyo bashobora kwicungira amafaranga yabo, guha umwana ubwigenge bimutera gushyira mu bikorwa iyo mirimo yose, kandi biramufasha mu buzima bw’ejo hazaza, mu gihe azaba atandukanye n’ababyeyi azumva ko afite inshingano agomba gukora wenyine ntawe
umufashije, kuko nagera mu gihe cyo gushaka azaba afite inshingano z’urugo afite n’inshingano zo kurera abana.

3.Kubungabunga no gukomeza umubano mwiza mu muryango

Abacamanza 21 Mukomerere mu rukundo rw’Imana mushyize hamwe kandi muringaniye nk’abakora umukino wo kugenda hejuru y’urubura (abantu bagenda hejuru y’urubura hari utuntu bangendaho twitwa skis cyangwa kayak tugomba kuba turinganiye kamwe atari karekare ngo akandi kabe kagufi) mufatane urunana kugeza iteka ryose.

Ni ngombwa kumenya gufata neza ababyeyi bawe n’ababyeyi b’uwo mwashakanye kandi bose ukabafata kimwe. Ukamenya kwihanganira abana kuko kurera bisaba kwihangana no gukurikirana ihindagurika ry’imikurire yabo.

Gushyingiranwa ni umuhamagaro ukomeye w’Imana ku muntu: Ugomba kumenya kwihanganira agahato, umuryango ugomba kwita cyane ku myidagaduro no ku murimo.

4. Abanzi b’umuryango

Ijambo ry’Imana niwo murongo ngenderwaho twemera neza (2 Petero 2:5-8).
Mu bihe byashize, umuryango warubahwaga ariko muri iki gihe hari abantu bameze nk’inyamaswa (inyamaswa-bantu) bahangara n’ibyigenge bishaka gusenya iyo mibanire myiza y’umuryango.

5. Kwirinda abahanuzi b’ibinyoma (2 Petero 2:11-19)

Isi ya none idusaba kuba ibyigenge, ubusambanyi, ibinezeza umubiri byose bumva ko ari byiza, bifuza kumva byose, kureba byose, gusoma byose gukora byose ku bw’indamu.

Bameze nka Baramu wakunze ibiguzi byo gukiranirwa kugirango atsembe ubwoko bw’Imana. Baba biteguye gukora ibishoboka byose ngo bahaze kwifuza kwabo.

Tugomba kumenya guhitamo no gufata umwanzuro mwiza. Njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka (Yosuwa 24:15).

6. Guhunga icyaha (2 Timoteyo 2:22)

Nuko uhunge irari rya gisore. Ibibazo bijyanye n’ubusambanyi bigomba kwigishwa mu buryo buboneye.

Kugirango byose biduhamagarira gukora ibyaha hano mu isi ari byo dusoma, ibyo tureba kuri televiziyo, ibiganiro n’ibindi.

Dore ibikwiye kuranga imitekerereze yacu (Abafilipi 4:8)

Gukurikira no gukorera Kristo (1 Petero 2:11-12). Turi abashyitsi n’abimukira hano mu isi, kugirango tudakomeza kurwana n’irari cyangwa se n’ibyo twifuza tugomba gutanga igihe cyacu n’imbaraga zacu ku Mwami wacu no ku murimo we.Dore inama zo kugira umuryango ushyize hamwe

Gukurikira no gukorera Kristo (1 Petero 2:11-12). Turi abashyitsi n’abimukira hano mu isi, kugirango tudakomeza kurwana n’irari cyangwa se n’ibyo twifuza tugomba gutanga igihe cyacu n’imbaraga zacu ku Mwami wacu no ku murimo we.