Kugirana isezerano rishya n’Uwiteka

Yosuwa 5:8-9 “ Nuko abantu bose bamaze gukebwa baguma aho bari bari mu mahema yabo kugeza aho bakiriye. Uwiteka abwira Yosuwa ati”Nohe mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguye. Nicyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu”.

Yesu ashimwe. Ndufuza ko twaganira kuri aya magambo kandi nawe ukagira ikifuzo cyiza muri wowe. Kugira ngo tubyumve neza reka mpere ku murongo wa 2, w’icyo gice. Uwiteka yabwiye Yosuwa ko atoranya amabuye meza yo gukebesha abisirayeli. Gukebwa ni iki? Gukebwa ni ikimenyetso cyakorerwaga abagabo bagakeba icyo bambariyeho hanyuma ibi bigasubanura ko bagiranye n’Uwiteka isezerano y’uko ari abantu b’Imana, ari ubwoko bwe, ko bemewe nawe.

Bene data Bibiliya itwereka ko aba bantu ntabwo bari barigeze bakebwa kuko bari bakigendera mu isezerano rya ba se. aba ntabwo bari bakiriho kuko bari baragomeye Uwiteka hanyuma Uwiteka abatsinda mu butayu. Abana babo babaho badakebwe.

Hari igihe umugore agendera mu isezerano ry’umugabo cyangwa umugabo nawe akagendera mu isezerano ry’umugore we, abana bakagendera mu gakiza k’ababyeyi, ariko igihe cyabyo kirarangiye. Igihe kirageze ngo uwahekwaga yigenze. Niyo mpamvu Imana yifuza kugirana nawe isezerano ugakebwa ku giti cyawe. Umva Imana ishaka ko uva mu rungabangabo.

Umva nubwo ubona ntacyo bigutwaye ariko hari igisuzuguriro cy’abanyegiputa kikuriho mu gihe cyose udahindura uburyo ngo winjire mu isezerano ryawe n’Imana. Reka ikigare kuko ubugingo ni ubw’Umuntu ku giti cye. Hari igisuzuguriro abanyegiputa bagusuzuguye nta kindi cyakivanaho uretse gukebwa ku giti cyawe. Birakwiye ko ukizwa ukinjira mu mariba y’agakiza, ukavomana ibyishimo muri yo.

Uru rubyiruko rw’Abisirayeli hari byinshi babonye Imana ikora bati kweli Imana yavuganye n’aba data ko izabagirira neza, none uyu munsi nitwe bisohoyeho. Ibyo nabyo nibyiza ariko batarakebwa bo ubwabo bari bakikoreye igisuzuguriro cy’abanyegiputa. Imirimo y’Imana urayibona bitewe n’abantu bagusengera ariko ntibikuvanyeho igisuzuguriro banyegiputa bagushyizeho.

Fata icyemezo, reka kugendera mukigari, cyo kuvuka mu bantu bazi Imana ariko nta Mana utunze muri wowe. shakana Imana Umwete uramenya byinshi byiza uhishiwe mu mariba y’agakiza.

Imana ibahe Umugisha.

[email protected]