Kugira uruhare mu kubohoka bishyingiye ku kwizera Yesu

Mariko 10 : 46-52 Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n’abigishwa be n’abantu benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusezi w’impumyi yicaye i ruhande rw’inzira. Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira !Soma ibikurikira.

Umuhungu wa Timayo yari yaratawe i ruhande rw’inzira igana i Yeriko ntabwo yari afite icyizere cyo kuzatabarwa n’abaturanyi cyangwa se abo babanaga. Ntabwo tuzi neza umubare w’abamuherezaga amafaranga ubwo yasabirizaga, nta nubwo tuzi abamwitagaho, gusa icyo tuzi nuko Barutimayo yahoraga yicaye i ruhande rw’inzira.

Matayo 11 : 28 Ni muze mwese abarushe n’abaremerewe, ndabaruhura.

Nta wundi wavuga ayo magambo uretse urutare rw’ibihe byose rubasha guhumuriza. Barutimayo yari yarabisobanukiwe. Kubw’iyo mpamvu nta wundi muntu yagendeyeho ngo agere kuri Yesu. Nubwo atarebaga, ntiyirengagije ko abashije kuvuga kugira ngo abe yagera ku Mana ibohora. Ntibyabujije ko abakagombye kumugeza ku Mwami ngo amukize, bamucecekesheje ngo ntavuge. Ariko we yarushijeho gusakuza, kubera ko nta wari gushobora gufunga akanwa ke, kandi n’Imana nayo ntabwo ishobora kwirengagiza ijwi ry’umunyamubabaro.

Aha niho tubonera kwibohora guturuka ku kwizera Yesu gusa, kandi kukaba guhagije. Gukunda Imana kwacu kwakagombye kudutera guca bugufi. Birumvikana ko umushumba, umuhanuzi, umujanama, cyangwa se umudiakoni bashobora kudufasha mu bihe bimwe na bimwe tunyuramo. Ariko abo bose ntabwo ari abanyamareba, nta nubwo ari ba bamenya kugira ngo babe babona byose cyangwa ngo bagire ibisubizo by’ibibazo byose. Nubwo umushumba yumva ijwi ry’Umwuka Wera cyangwa agakora ibitangaza, mumenye ko atari buri musi Imana imubwira. Urugero twatanga ni Elisa umugore w’ i Shunemu amujyeho yapfushije umwana kandi Imana yabimuhishe.

2 Abami 4 : 27 Ageze kuri uwo muntu w’Imana aho yari ku musozi amufata ibirenge, Gehazi aramwegera ngo amusunike, ariko umuntu w’Imana aravuga ati “Mureke afite agahinda mu mutima, kandi Uwiteka yabimpishe ntiyabimbwiye.”

Ubuzima bwo kwibohora bishingiye ku kwizera Yesu bigomba kuba umucyo mu bana b’Imana. Ni kuki twahora twiruka hirya no hino dushakisha abadusengera kandi dushobora kwigerera ku Mana bitagombye umuhuza?

Abafilipi 4 : 6 Ntimukagire icyo mwiganyira, ariko ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.

Twirinde guhuzagurika, twimenyereze gushingira kwizera kuri Kristo, we ubasha gusubiza ibibazo byabo.
Mu bumana bwe, Yesu yari azi impamvu Barutimayo yamwambazaga. Yaba se ari iyihe mpamvu yatumye amubaza ngo “urashaka ko ngukorera iki?”

Mu by’ukuri, Yesu yashakaga kumva Barutimayo avugisha kwizera kwe, atabinyujije mu wundi muntu. Mu gusububiza kwizera kwe, Yesu yaramubwiye ngo: “Genda, kwizera kwawe kuragukijije.”

Yesu, ari we Mana yacu, arashaka kutwumva buri wese ku giti cye kugira ngo adusubize bitari mu ruhame. Ibyo tuzi twabivanye mu byanditswe byera, ni nabyo bitubeshaho muri Yesu.

Mu myaka ishize nari ndimo mva mu masengesho ya nijoro, mpura n’impanuka ikomeye. Nkunda umugore wanjye n’abana banjye, ariko umuntu wa mbere yanjemo ngo mutabaze ni Umwami Yesu’ Mbere ho gato y’impanuka naratatse cyane nka Barutimayo ngo: YESU, YESU! Nyuma y’impanuka, imodoka yanjye yarashwanyutse, ariko Yesu amvana mu modoka nta kintu nabaye.
Kubaho wibohoza kubwo kwizera Yesu ni ubuzima bushoboka, rero ni mureke tububemo.

Maurice Kuti Mbuiti