Kubyarwa ubwa kabiri ni ishingiro ry’ubukristo

Ni ukuri, nu ukuri ndakubwira y’uko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana, Nikodemu aramubaza ati mbese umuntu yabasha ate kubyarwa kandi akuze? (Yohana 3:3-5)

Mu bintu byagoye umugabo witwa Nikodemu wari usanzwe azi iby’imihango y’idini kandi abyigisha ni ukwisanga hari intambwe ataratera hanyuma, yanasabwa kuyitera agasanga ngo arasabwa kuvuka ubwa kabiri. Yibajije ukuntu azasubira mu nda ya nyina akongera akuvuka ubwa kabiri biramuyobera. Yesu nyiyahwemye kubwiza abafarisayo ukuri ko bakwiye gukebwa ko mu mutima kutari uk’umubiri, kuko gukiranuka kwabo kwabaga gushingiye ku bigaragara no kubahiriza amategeko ya Mose.

Yesu yasabaga ko abantu bavuka ubwa kabiri, n’amazi n’Umwuka kuko icyabyawe n’Umwuka nacyo kiba ari umwuka. Birumvikana ko bisaba umuntu kuba mushya bitandukanye cyane no kugira aho usengera, kubatizwa nk’umuhango w’idini, kugira imirimo ukora n’ibindi kuko Nikodemu ntiyakoraga mike, ariko Yesu yaramwitegere asanga hari ibizami ataratunganya birimo kubyarwa ubwa kabiri, ari nawo musingi w’ubukristo.

Ikindi umuntu ashobora kugira ingeso nziza bikitiranywa no kubyarwa ubwa kabiri kuko hari abantu baba basanzwe bitonda, bavuga make ushobora kubabona ugatekereza ko babyawe ubwa kabiri.

Nshuti namwe benedata ntimukirengagize iki gikorwa cy’ingenzi kuko ni umusingi w’ubukristo, dushobora kwirengiza ibintu byinshi mu nzira y’Imana, ariko hari ihame tutagomba kwirengagiza, nta nararibonye yo kubyarwa ubwa kabiri ntidushobora gukizwa no kwinjira mu bwami bw’Imana.

Dusubiye ku magambo twasomye mu by’ukuri Nikodemu yashoboraga kumenya ibintu byinshi ariko iby’ingenzi ntabimenye, yari umwigisha w’amategeko, umufarisayo akaba umwe mu bayobozi b’idini y’abayuda, wiyirizaga, agasenga kenshi, agatanga ibyacumi ariko Yesu amubwira ko agomba kubyarwa ubwa kabiri. Kubyarwa ubwa kabiri ni igikorwa kidasanzwe, (Yohana 1:12-13), ni uguhinduka guhera mu mutima hanyuma bikagaragara nyuma mu bikorwa no mu myifatire, ni uguhinduka icyaremwe gishya, rero ni itangiriro ry’imibereho mishya igihe umuntu amaze kwakira Yesu.

Nkwifurije kubyarwa ubwa kabiri!