Kubwira Imana ngo “ hoya”

« Nuko Yona yiyemeza guhunga Uwiteka, arahaguruka ngo ajye i Tarushishi. Yerekeza ku cyambu cy’i Yopa ahasanga ubwato bwaganaga i Tarushishi, amaze gutanga ihoro abujyamo ahungiyeyo uhoraho. » Yona 1:1-3.

Ku bantu benshi, igitabo cya Yona bakibona nk’igitabo kivuga ibitarabayeho. None se Imana yaba yaremeye ko kijya mu bindi kugira ngo irangaze abantu?
Abayuda bo bafata ibyanditswe nk’ukuri ku buryo igitabo cyose gisomerwa mw’isinagogi ku munsi wa Yom Kippour, kuko bavanamo inyigisho nyinshi : Nagira ngo turebere hamwe ibintu biba, iyo umuntu avuze « Hoya » cyangwa « Yego » ku Mana.

"Agahinda umuntu agize kubera ko yababaje Imana kamutera kwihana kuganisha ku gakiza atazigera yihana na rimwe. Naho agahinda k’isi kazana urupfu. »

Nta gutekereza ibintu byinshi bitandukanye, Yona yanze kwitaba ijwi ry’Imana. Yabwiye Imana ati : « HOYA ». Kutumvira buri gihe bigira ingaruka.

Igihe uba wabwiye Imana ngo « Hoya » ako kanya uhita usohoka muri zone igoswe n’uburinzi bw’Imana. Noneho, ni muri uwo mwijima ugwamo, Satani akaza aje kuguha ubufasha waba ukeneye. Yona yahise abona ako kanya inzira ihabanye n’umugambi w’Imana.

Satani yorohereje Yona mu rugendo mu buryo butunguranye. Iyo wubashye Imana, Satani azana imitego, akagutega cyane. Ariko iyo uri mu nzira yo kutumvira biba bihabanye kandi mu kanya gato, inzira iroroha, kuko ibyari imitego byose bivaho.

Ntiwibeshye : Ushobora kwibwira ko nubwo utumviye Imana byose bizagenda neza. Mu bwato, Yona yahuye n’ikibazo cy’umuyaga mwinshi wabateye bari mu kiyaga.

Niba hari imiyaga iza ituruka ku mwanzi w’ubugingo bwawe, hari no guhinda kuza kuvuye k’Uwiteka. Umuyaga wose utera umubabaro.

Mbese watandukanya ute umuyaga uturutse ku Imana, n’uturutse kuri satani ?
Bibiriya iravuga ngo : "Agahinda gahuje n’ibyo Imana ishaka gatera umuntu kwihana kakamugeza ku gakiza, agahinda nkako nta mpamvu yo kukicuza. Naho agahinda gasanzwe ko muri iyi si kageza umuntu ku rupfu." (2 Abakorinto 7.10)

Niba iki gihe waba uri mu muyaga mwinshi, ibaze iki kibazo gikurikira : Mbese ni ingaruka zo kutumvira Imana ? Niba ariko bimeze, ihane wakire agakiza gaturuka ku Mana. Niba atari ibyo, komeza utumbire Yesu, niwe murinzi wawe.

Isengesho rya none :

Mwami, uyu munsi ndashaka kukubwira « Yego ». Dore ndahari, ba ari jye utuma, Amen.

Patrice Martorano