Kuberako Yesu abivuze. Dr Fidèle MASENGO

KUBERAKO YESU ABIVUZE

Luka 5:5 - 6. Simoni aramusubiza ati"Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye." Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.

Ejo ntegura inyigisho yo ku cyumweru nongeye gutangazwa no kwiga impinduka ziba iyo Yesu ageze mubyo turimo gukora, iyo Yesu avuze. Simoni Petero na bagenzi be bari bakesheje ijoro ryose baroba ariko ntacyo bafashe. Bari bazi inyanja....bari abarobyi babimenyereye.

Yesu ahageze ibintu byarahindutse. Ntabwo Yesu yabasabye ikintu gikomeye cyane. Yabasabye kumutiza ubwato. Arangije kwigisha abasaba gutsura amato imuhengeri! Ntabwo ubwato bwahindutse, ntabwo inyanja baroberagamo yahindutse, ntabwo inshundura zahindutse, nta n’ubwo abarobyi bahindutse,....ariko imyumvire yarahindutse! Petero yahoraga aroba uko abyumva...ariko noneho yarobye kuberako Yesu abivuze!

Ni ibiki urimo byanze? N’ibiki byakunaniye? Kuko Yesu abivuze birakunda. Humura haricyo arimo kuvuga ku bwawe.

Umunsi mwiza kuri twese.

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr