Kubaha Imana ibihe bitabyemera


Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza. Daniyeli 1:8

Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” Itangiriro 39:9

Izi nkuru zombi uzihereye hejuru, iya mbere yo muri Daniyeli ivuga iby’abahungu bajyanwe i Babuloni nk’abanyagano hanyuma bo bakaza gutoranywa mu bandi nko batozwe iby’i Babuloni. Mu by’ukuri amashuri n’ibindi byose byakorewe aba bahungu byari bigamije kubakamuramo Imana ya Isirayeli, bakayibagirwa burundu.

Dore ibintu bakorewe: - Babahinduriye amazina
-  Babahindurira ibyo kurya
-  Babigisha ubwenge bw’i Babuloni, amateka n’ibindi barabihindura
-  Babigisha indimi z’i Babuloni birumvikana kiugira ngo bareke kujya bavuga zimwe z’iwabo.
Ibi byose byari bigambiriye kubibagiza ko bigeze no kumenya Uwiteka, Imana ya Isirayeli.
Ijambo twahereyeho rivuga ko Daniyeli yabonye ibintu bikomeye, agira igitekerezo ngo agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyo byo kurya. Daniyeli na bagenzi be babaye ingero nziza z’abantu babasha kubaha Imana mu gihe cyo kutemerwa, ahantu hadakwiye, bakirengagiza ubutoni bafite aho bagasanga ntibwasimbura kumenya Imana ya Isirayeli.

Hari ighe umuntu abona kuzamurwa mu ntera gato, agahita yigira igitangaza akibagirwa Imana, ariko nshuti nubwo byagenda gute, ukwiye guhagarara ugahamya Imana muziranye, ntumere nkutarigeze kuyimenya kubera amarobe y’imitsima y’i bwami.

Indi nkuru ni iya Yozefu, nyirabuja yinginze ngo baryamane, Yozefu akora imibare asanga ntibihura, aravuga ati nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo ngacumura ku Mana?

Ubusanzwe hari ibintu utegeraho umuntu gukizwa bikaba ikibazo gikomeye, umukozi wo mu rugo nyirabuja yabwira ngo baryamane akabyanga ku bwo kubaha Imana si buri wese, umuntu waba ibwami akumva ntacyo bimubwiye agakomeza kubaha Imana mu isi itabimwemerera ni bake, ariko Imana ishaka ko dukomeza kuyihamiriza ahantu hose.

Nkwifurije guhagararira Imana neza mu mwanya wose urimo, Imana iguhe umugisha. Amen.