Kubabarira bitandukanye no kurenzaho

Matayo 6: 14
"Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe,

Hari ikintu nagenzuye ariko by’umwihariko nibanze ku bakristu baba nsengero bagombye kuba bazi ko kubabarira ari itegeko ndetse n’inshingano k’umukristu.

Ubusazwe abakristu twakagombye kumenya ko guhora ari ukw’Imana, tukanarinda umutima yacu kubika igisa n’inzika.

Kubera ibyo rero naje gusanga twugarijwe n’ikibazo gikomeye rimwe na rimwe gikomoka ku mico, ibyaranze amateka y’ubuzima bwacu, ubukana bw’ibikomere byuzuye amarangamutima yacu n’ibindi...; ugasanga abantu b’Imana ntabwo bajya babarira ahubwo barenzaho.

Hari umugani uba mu Kinyarwanda baca ngo:
"Umuntu aguhisha ko akwanga ukamuhisha ko ubizi. " Ibi ntibikwiye kuranga abakristu rwose ariko iyo ugenzuye usanga uwo mwuka waratuboshye.

Kurenzaho no Kubabarira iyo utabigenzuye neza bishaka gusa, ukaba wakwibeshya ko wababariye ariko nyamara wararengejeho, ukarekera gusa kugirango ubuzima bukomeze.

Kurenzaho (ignoring) biroroha cyane, ni hahandi usanga ntacyo ukitayeho ku muntu ahubwo ukifatira ibyawe ibindi ugaterera hakurya iyo.
Ushobora kugaragaza ibyishimo inyuma iyo uhuye na wawundi utababariye ahubwo warenjeho, mukaba mwanaganira, mukanaseka ariko ntibivuga ko wababariye ni ukugira ngo ubuzima bukomeze gusa.

Ushobora kuba utakivuga ku kintu ariko kiguhekenya mu mutima nubwo inyuma bitagaragara kuko ujijisha "ugaseka ushira".

Wamenya ute ko wababariye cyangwa warengejeho gusa:

Kubabarira ni imbuto y’Ubumana kandi iyo Imbabazi zitanzwe zisiba icyaha cyangwa ibyaha byose.
Bikiza umutima bikanarandura n’imizi igishyitsi cy’uburibwe bwatewe n’ibyo wakorewe.

Zaburi 103: 12

Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, Uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu.

Iyo Imana yakubabariye igufata nkaho utigeze kugira icyaha ukora, ugasa nk’uwavutse uwo munsi.

Imbabazi ntabwo zihora zibutsa ibyaha bya kera cyangwa kwirunda umuntu kugirango atazongera kukubabaza n’uwo wababariye.

Imbabazi nyakuri zihindura amateka.

Naho Kurenzaho bizana amahoro y’akanya gato gusa.

Kurenzaho bituma wiha morare, ukikubita akavumbi kugirango useruke imbere y’abandi wemye kandi ukeye ariko mu by’ukuri icyo kintu kikiguhekenya mu mutima.

Kurenzaho bituma ubuzima bukomeza ariko bwa buribwe buri hahandi, ntaho bwagiye.

Kandi aho bibera bibi kurusha ni uko uzasanga bene uwo muntu avunwa n’ikintu mu by’ukuri atabasha gusobanukirwa neza icyo ari cyo.

Umwanzi wacu agira amayeri yo kutaguha umwanya wo kugenzura inkomoko y’ikibazo.

Imana iguhe imbaraga zikubashisha kutabaho ubuzima bwo kurenzaho ahubwo ukababarira, nawe ukagira umutima wo gutanga imbabazi kuko nibyo bikwiye kuranga abana b’Imana. Imana iguhe umugisha, Amen.