Kubabarira biragoye ariko ni itegeko ku mukristo!

“Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutabababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu” Matayo 6: 14-15

Igishimishije muri aya magambo ni uko Imana itadusaba gukora ibirenze ibyo dushoboye, kandi Paulo yaranditse ngo ashobozwa byose na Kristo umuha imbaraga! Imana ishimwe.

Ikintu cyatuma Imana itakubabarira , ntekereza ko atari ikintu cyoroshye, cyane ko ducumura buri munsi, dukenera imbabazi z’Imana buri munsi.

Kubabarira umuntu ntibivugako umukuyeho icyaha cyangwa ikosa yakoze rivuyeho. Hari igihe uba usabwa kubabarira umuntu utaremeye n’ikosa yakoze. Iyo ubabariye umuntu nibwo buryo bwiza bwo kumwitura inabi yagukoreye. Iyo ubabariye, urabohoka wowe ubwawe, ukanabohora uwagukoreye icyaha. Kubabarira biragoye ariko ni itegeko ku mukristo.

Kubabarira, ni Imana ibishoboza umuntu yonyine. Niba tugamije kuba abakristu nyabo, niba tugamije urukundo rutagira imipaka, dushobora gusenga tugasaba imbaraga zo kubabarira .

Yesu ari ku musaraba ngo yasengeye abamwishe « Data ubababarire kuko batazi icyo bakora ». Utababariye umuntu ntiwamusengera.
Hari igihe umuntu agukorera ikintu kibi , ukumva ntacyo wamukoraho ariko ukajya wumva aho aciye wahanyuza umuriro, wamubona aje mu nzira urimo, ugahitamo guhunga, kugirango utamusuhuza cyangwa we akagusuhuza, ku buryo wumvise ko yanapfuye, nubwo utavuga, ariko byagushimisha. Umuntu w’Imana ntiyari akwiriye kumera gutyo. Ngo ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire.

“ Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutabababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu” Matayo 6: 14-15

Isengesho. Imana y’imbabazi nyinshi, mu izina rya Yesu Kristo dusenze dusaba ngo udushoboze kubabarira bivuye ku mutima, duhe imbabazi zo kubabarira kuko ni wowe uzitanga, ntawundi wabidushoboza kandi nyuma yo kubabarira twigishe uko twakwitwara . Ni mu izina rya Yesu Kristo dusenze. Amen