Kuba yarigiriye inama nziza byamugaruriye agaciro!

Nuko yisubiyemo aribwira ati:” Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano. Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti data, nacumuye kuyo mw’ijuru no mu maso yawe. Ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk’umugaragu wawe”. Arahaguruka ajya kwa se.Luka 14:17

Ayo magambo yavuzwe n’umwana w’ikirara dusanga mu mugani Yesu yaciriye abigishwa be. Uwo mwana yasabye se umugabane w’ibintu bye maze ajya mu gihugu cya kure. Amaze gukena ibintu bimushizeho, nibwo yaje kwigira inama yo gusubira kwa se.

Hari umunyabwenge umwe yavuze ngo “umuganga wa mbere w’umuntu ni uwo muntu nyirubwite.” Impamvu umuntu ariwe ubasha kwivura ni uko umuntu ari we yimenya we ubwe. Akenshi ibyo umuntu akora niyo ari bibi abikora abizi, kubera ko Imana yadushizemo umutimanama. Niyo mpamvu biba byiza iyo umuntu yisububiyemo akisuzuma, bityo akagorora imigenzereze ye.

Ntabwo ibi bisobanura ko abajyanama batari ngombwa mu buzima, ahubwo ko umuntu nawe ubwe biba ngombwa ko yigira inama, kandi bikagira umumaro mwinshi.

Urundi rugero tubona muri bibiliya ni urw’umugore yari amaze imyaka 12 ari mu mugongo. Yaribwiye ati:” Ninkora imyenda ye gusa nakira.” Mariko 5:28.

Twabona ingero nyinshi muri bibiliya, hari uwitwa Zakayo yipfuzaga kubona Yesu, ariko kuko yari mugufi yigira inama yo kurira igiti.Luka 19:1-9; Hari na Daniyeli yubahaga Imana bituma agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami .Daniyeli 1:8

Iyo umuntu amenyereye kujya inama n’umutima we bituma agera ku bintu bikomeye, kuko bimuha kugira gahunda mu buzima, kuko aba afata igihe agakora “evaluation”ni kuvuga kugenzura aho ahagaze, akamenya aho ageze n’aho yipfuza kugera.

Isengesho ryanjye mbasabira ni uko Imana yaduha kwimenya, tukamenya gufata imyanzuro igirira umumaro ubuzima bwacu.
Imana ibahe umugisha.