Kuba umwizerwa imbere y’Imana

Nehemiya 7:2 ‘’nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w’igihome ubutware bw’i Yerusalemu, kuko yari umuntu wo KWIZERWA arusha benshi kubaha Imana.

Sinjya muri byinshi kuri aya magambo kuko nishakiragamo iri jambo ryitwa ‘’Kwizerwa.’’

Mu buzima hari ibintu bihenze kurusha byinshi kuri iyi si, muri byo harimo n’ikizere. Kubona itsinda runaka rikugiriye ikizere ni ikintu gikomeye, no mu bisanzwe iyo umuntu akugiriye icyizere akubitsa amabanga ye kandi iyo akubwiye ikintu aba yumva ntacyo yikanga.

Ndababwiza ukuri ko kuri iyi si dufite abantu b’abizerwa pe! Tutabona icyo dushinja, mbese b’imfura rwose ariko icyampa bakaba ariko n’Imana ibibona! Uzarebe aho usengera iwanyu hari umuntu ushobora kuza kubera icyizere agirirwa akaba ntaho akumirwa, kandi rwose abantu bagerageza gushaka uko bagirirwa ikizere kiruta icyo basanganywe haba mu kazi, mu murimo w’Imana, mu muryango, mu itsinda runaka, buri wese aba yumva ari we mwagirira ikizere, yewe hari nuwiyeranja akabishakisha amanyanga ariko mpaka mujye mubona ari intama muri mwe, mumuvuge neza, ariko icyampa uko tubiharanira, tukanifuza kuba abizerwa mu maso y’Imana. Mbese hari ukuntu twibombarika ( twitwararika ngo isi itatubona nabi ikadukariza ikizere, iyaba n’imbere y’Imana twagiraga iri shyaka.

Abashumba bacu muziko tubizera (abenshi cyangwa bamwe muri bo) cyangwa n’undi wese ukora byinshi mu rusengero bimuhesha ikizere kuburyo aramutse adafite umutima wo kubaka icyizere nyacyo ashobora kubyihisha inyuma agakora amanyanga runaka. Kandi kubera kutagira ubushobozi bwo kumenya ibihishwe, icyizere gituma abanyamanyanga bayatindamo.

Ariko reka nkubwire imari ihenze kurusha izindi ni ukugirirwa icyizere n’Imana. Ukaba uri umwizerwa mu maso y’Imana, naho abantu batabibona ariko ukajya wumva ijwi mu mutima wawe rikongorera ngo naho bimeze gutya, naho ndiho naho napfa nziko nkundwa n’Uwiteka, umubano wanjye na Yesu ni ntamakemwa.

Mu isi iyo umuntu atakarijwe ikizere bitewe n’ibyo yakoze, ashyirwa inyuma ya zimwe mu nshingano mu itorero, hakaba hari ibyo atemerewe kuko bamutakarije ikizere. Ngaho ibaze ubaye ufitiwe ikizere n’abantu ariko imbere y’Imana ntacyo, waraciwe kubera imyitwarire ikabije kuba mibi.

Hari ubwo abantu baba bari hamwe wenda ukumva baravuga umuntu neza ukagira ngo ni malayika wituriye ku isi, ariko harubwo mvuga nti uwambwira n’icyo Imana ibitekerezaho. Kimwe n’uko abantu bashobora kugutakariza ikizere ariko Imana ikigufitiye.

Ndakwinginze haranira kuba umwizerwa mu maso y’Imana, haranira kubanira neza Yesu nk’inshuti, we kumuhemukira. Imana iguhe umugisha. Ngaho ibaze iki kibazo ‘’ Harya nk’ifishi yandikwaho umunsi ku munsi iby’imyitwarire yanjye imbere y’Imana ubu yanditseho iki?’’Ndacyari umwizerwa imbere yayo? Cyangwa nubwo nsigaje imbere y’abantu gusa kuko batabasha kumenya ibihiswe? Numara kwisubiza uramenya icyo usengera?

[email protected]