Kuba umwigishwa wigana Kristo - Dorothée Rajiah

“Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo” 1 Abakorinto 11:1.

Intumwa Pawulo yiganaga Yesu Kristo. Arebye uburyo yagendaga, uburyo yitwaraga n’ishyaka yagiriraga Imana, Pawulo yashize amanga yandikira Abakorinto ati «Munyigane kuko nanjye nigana Kristo».

Twaba tuzi ko Imana yifuza ko twashobora kubwira abandi dushize amanga tuti “Munyigane nk’uko nanjye nigana Kristo!” Nta bwo Imana yifuza ko duhora twumva turi mu ntege nke, tuvuga ngo «Nta bwo nkwiriye, simbizi niba Imana inyemera, ndatinya … » Oya, ahubwo Imana irashaka ko dufata icyemezo, tugahaguruka tukigana Kristo kuko hari abandi benshi bazamwigana inyuma yacu nitubabimburira.

Umugambi w’Imana ni uko buri muntu wese:

• Yakurikira Kristo kuko ari we mushumba mukuru Imana yaduhaye
• Yaba icyitegererezo, umuyobozi abo baturanye bashobora kwigiraho

Twahamagariwe kwigana Kristo, bityo nta bwo tugomba kwigana abatizera badatinya Imana. Duhamagarirwa gukunda nk’uko Kristo akunda, tugakora nka Kristo, tukagendera muri we.

Kuva uyu munsi tubeho dushize amanga, twatura tuti: “Ndi umwigishwa wigana Kristo!”