Kuba umutunzi mu by’Imana

Ibyahishuwe 2:8-10 "Wandikire marayika w’Itorero ry’i Simuruna uti "Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani. Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.

Imana izi neza ubuzima umukristo anyuramo. Icyo Imana ishaka ku muntu wayo ni ugukiranuka kugeza ku gupfa. Uko ibigeragezo acamo byaba bingana kose, nta mpamvu yo kwireguza yabona kuko hari abandi babinyuzemo bakanesha.

Waba uri umukene mu bigaragarira abantu ariko ukishimirwa n’Imana kuko uri umutunzi mu by’ubugingo. Wakwemera kugira ibyo uhomba kubwa Kristo, nyamara kandi nta n’icyo uzamuburana kuko muri we arimo ubutunzi bwose no kumenya byahishwe (Abakosolayi 2:3). Wowe ujye ukiranuka ugeze ku gupfa kuko ubikiwe ikamba ry’ubugingo. Ab’itorero ry’i Simuruna bari bakennye ku mubiri ariko ari abatunzi mu by’Imana.

Benshi bashishikajwe n’ubutunzi bw’amafaranga nyamara sicyo cy’ingenzi ku Mana. Imana yo ishaka ko dutunga Kristo ikababazwa n’iyo dusubiye inyuma. Dukwiriye kubabazwa n’abarimbuka kuko aricyo gishishikaje Imana, ko bose babona ubugingo.

Bill Graham we yaririmbye agira ati: ".. Yesu, murutisha iyi si yose, andutira amafaranga cyangwa izahabu... Andyohera cyane, nta buki buryoha nka we, ni mwiza ni uw’igikundiro cyinshi cyane..." (No 363 Gush.) Nta mpamvu yo gukererezwa n’iby’isi bidahoraho.

Ntacyo dupfana n’iby’isi dutunze. Twe turabimenya ariko iyo byimukiye mu bindi biganza byo ntibimenya ko byimutse. Pawulo yavuze ko, kubwo kuronka ubutunzi bwo muri Kristo, we yemeye guhomba ibyari indamu ye (Abafilipi 3:7). Natwe niduhura n’inyungu zaduhombya Kristo twamenye, tujye tumenya guhitamo ubutunzi bushyitse. Nta wakeza abami babiri.

Nidushyira Uwiteka imbere ntabwo tuzanyeganyezwa (Zab.16:8). Abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana (1Korint.4:1). Nitugende mu isi dufite kunyurwa mu mitima, kuko turi abatunzi tutari insuzugurwa. Amabanga Imana itubitsa ubwayo ni ubutunzi ntagereranywa, nubwo buri mu nzabya z’ibumba (2 Korint.4:7).

Kuba tugendana ubutunzi bukomeye aribwo mpano z’Imana, nyamara kandi turi nk’inzabya z’ibumba, turasabwa kwigengesera no kubera maso ibyo twabikijwe.

Mukundwa, ntutinye ibizakugerageza n’ibyo uzahura nabyo ahubwo utinye icyica ubugingo kandi ushishikazwe no kuzabona Imana. "kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye." (2 Korint.17).

Dukungahare ku by’Imana. Tunezezwe n’uko turi ibisonga byayo, Amen.

Rev. Pastor MUHIRE Claude, ADEPR Jenda