Kuba ukiriyo n’icyo kintu gikomeye ufite

IBAZE NAWE!

Luka 13:1-5 Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati"Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?

Abantu begereye Yesu bamubwira amakuru y’abanyagalilaya biciwe mu rusengero na Pilato. Babibvuga bumvaga abapfuye barazize ibyaha bakoze. Muri icyo gihe hari na none n’andi makuru y’abantu 18 bari bagwiriwe n’umunara w’i Silowamu. Mu myumvire y’abantu b’icyo gihe impfu nk’izo zafatwaga nk’ibihano by’Imana ku banyabyaha.

Ibi byanditswe byanyigishije byinshi nsanga umuntu wese urimo gusoza uyu mwaka agomba kuzirikana:

1) Gupfa ni kimwe mu bintu cyashoboraga gushikira buri wese muri 2015. Abo twabuze muri 2015 ntibazize amakosa bakoze. Ntabwo abagejeje 2016 aribo bakoze neza. Ibaze nawe ko byashoboraga ku kubaho.

2) Nta wapfuye 2015 abyiteguye. Abagiye muri 2015 bose bari bazi ko bazageza 2016. Bagiraga imigambi n’imishinga bigera muri 2016 ndetse na nyuma yabwo. Ndetse n’abari barwaye indwara zidakira bahoraga bumva bizahinduka bagakira. Ngahe nawe Ibaze ko ubyiteguye!

3) Ntaho urupfu rutasanga umuntu. Ntaho umuntu yajya ngo arukwepe. Bariya Banyegalilaya baguye mu rusengero. Abantu 18 bavugwa baguye i Silowamu. Aho niho hantu hari umutekano wizewe cyane kurusha ahandi. Ariko urupfu rwarahabasanze! Ntabwo ugejeje 2016 kubera ko aho uri hatekanye. Hari abaguye mu bihugu bimaze imyaka itabarika bitarangwamo intambara, ibihugu isi ifata ko bitekanye kurusha ibindi. Hari n’abari mu bihugu bivugwa mo intambara ariko batapfuye. Uribuka ko aho warindiwe ariho abandi bapfiriye? Ibaze nawe!

4) Abagiye ntacyo ubarusha. Nta n’icyo wakoze ngo utagenda. Wagiriwe ubuntu bwo kurangiza uyu mwaka. Ese wibuka ko ari amahirwe wagize? Waba se wibuka ko igihe cyose watakaza ayo mahirwe? Ibaze nawe uyatakaje none!

5) Igihe icyo ari cyo cyose uhereye none Imana yaguhamagara. Ubyiteguye ute? Ubaye uhawe amahirwe yo kwandika ubuhamya bazasoma utakiriho, wakwandika iki? Mbega ngo urabura ibyo wakwandika! Ibaze nawe!

6) Buri wese mu bagiye yahawe amahirwe yo gutegura aho azaba iteka ryose. Nawe niyo ugifite none. Uritegura kuzaba he Iteka ryose? Ibaze nawe!

7) Kuba ukiriyo n’icyo kintu gikomeye ufite. Ibaze nawe kuri ubwo buntu. Ushimire Igutije kubaho.

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr