Kuba muri Kristo biguhindura icyaremwe gishya

Kuba muri Kristo Yesu nibyo bifite umumaro kurusha ibindi byose. Imbaraga zose umuntu yakoresha z’umubiri cyangwa se indi mirimo igaragara ntiyabashya kugutuza muri Kristo kuko ibi bibonerwa mu kwizera igitambo Yesu Kristo yatanze.

Bibiliya iravuga ngo ‘’ Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.’’ 2 Abakorinto 5:17

Kuba muri Kristo Yesu ni amahitamo, si imyizerere gusa cyangwa gukurikiza amahame y’idini, gukora ibyo ushaka cyangwa kutabikora, kuba muri Kristo ni uguhitamo irindi rangamimerere, ukemera kuba icyaremwe gishya nk’uko twabisomye.

Ibi bigusaba gusobanukirwa neza n’icyo Yesu yakoze mu buzima bwawe, uburyo wakira urukundo rwe, nibyo bigukururira ku mpinduka zizanwa no kwihana ugahitamo kumukurikira ugahindura icyerekezo ukemera kugendera ku cyo aguha, kuko uba utakiri uwawe ngo wigenge. Uba wavutse ubwa kabiri kuko uba ubyawe n’Imana mu buryo bw’Umwuka.

Iyo uri muri Kristo Yesu uba uri icyaremwe gishya kuko uba utuye muri we, nawe agatura muri wowe. Niwemera kuba muri we yemeye kwishingira ibyaha wakoze mbere yo kumumenya nibyo wakoze uyu munsi n’ikindi gihe cyose uzaba ukemera ko akubera Umwami.

Niba uri muri Kristo koko Imana iragukunda, irakwemera, igufata nk’umwana wayo ikunda uko waba umeze kose, amakosa yose wakora, ibyo ubura, intambara ucamo, humura niba uri muri Kristo Yesu Imana ikubona neza kuko niho ikurebera.

Nkwifurije kuba muri Kristo, ukemera guhinduka icyaremwe gishya.