Kuba maso kwawe kugamije iki?

Matayo 25:13 "Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe."

Ijambo ryo kuba maso si rishya kuri buri wese kuko ahantu hose mu byo dukora byose usanga dusabwa kuba maso.

Ikibazo:uri maso gute;uri maso mu biki;ni ryari ugomba kuba maso.
Kuba maso kwawe kugamije iki?

Buri wese agerageze kwisuzuma no gusubiza ibi bibazo maze urebe niba uri maso kandi ko uko uri maso bizatuma uragwa ubwami bwo mu ijuru twese twumva ko aribyo byaba iherezo ryacu.

Aho ntitwaba tumeze nka babakobwa cumi twibeshya ko turi maso?

Mwibuke ko ba bakobwa icumi bose bari bategereje umukwe kandi umwe kuri bose, ikindi bari bategerereje hamwe, bivuze ngo burya ushobora kuba hamwe n’umuntu ariko mwatungurwa buri wese akarengerwa na paji (page) arimo gusoma.
Muri iki gihe usanga abenshi tuba maso turinda abadutwarira ibyo dutunze;

Tuba maso dufata neza akazi kubagafite kugira ngo batatwirukana cyane ko henshi kabuze;tuba maso mu bucuruzi dukora ngo tudahomba;tuba maso mu miryango yacu ngo turinde hatagira uhavogera akagira ibyo yangiza. Nabyo ni byiza ariko abenshi twibagirwa kuba maso turinda ibizatuma turagwa ubugingo buhoraho.

Yesu yigeze guca umugani w’igisonga yise kibi, ngo cyabikijwe na shebuje ibintu ariko kiza kuregwa ko kibyaya (kibifata nabi), bukeye kimenya ko shebuja azakirukana, mbere y’uko kigenda kiga imitwe, gifata gahunda yo kugenda kishyuza abantu mu izina rya Boss, Bibiliya ikavuga ngo cyangaga kuzasabiriza nyuma yo kwirukanwa. Yesu aca uyu mugani yashimye iki gisonga kuko cyagize amakenga y’ejo hazaza kikabona ni hafi kiriteganyiriza, ababazwa n’uko abana b’umucyo batamenya iby’ejo, Luka 16:1-

Benedata birababaje kubera maso ibirinda umubiri, ariko tukarangaza imiryango yasamiye ubugingo, kandi tukumva tacyo bitubwiye, tukicwa n’agahinda ko hari icyahungabanyije iby’umubiri, ariko iby’ubugingo tukumva ntacyo bitwaye. Isi irapfusha (mu mubiri) tukarira, Yesu yapfusha ( mu mwuka, kugwa mu byaha) tukumva ni ibisanzwe.

Muze tube maso muri byose kuko bifatikanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza.

Muri iyi minsi hari byinshi bitumye tutaba maso uko bikwiriye :Imibereho yabaye mike; mu miryango yacu bitameze neza; mu kazi bitagenda; ubwumvikane buke mu banyetorero; kwiringira abantu utababonaho ibyo wari ubategerejeho ukagwa; guhanga amaso ibibazo gusa ugahera mu bwoba; gutinda ku bantu (bamvuze, bampemukiye,bakoze ibitari byo,ibyo batunze...) izi ni ingero ntanze muri nyinshi buri wese yavuga.

Kugira ngo rero kuba maso kwacu kugire umumaro ni uko tukubakira mu ijambo ry’Imana, tukarigenderamo rikatuyobora, ntituyoborwe n’ibyo kamere yacu irarikira kandi nyamara bitagira icyo bitwongerera mu rugendo twatangiye.

Muze tube maso buri kanya ndetse buri munsi dutumbire umuremyi n’umurengezi wacu,tugendere mu bushake bwe, tureke kwirwanirira hato tutayoba inzira.

Mbifurije kuba maso ibihe byose tumenya kurobanura ibishimwa mu bigawa twese tuzatabaruke dutsinze urugamba, Amen.

@Agakiza.org